Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Irinde Kugura Firigo Ihenze Ikangiza N’Umwuka Uhumeka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Irinde Kugura Firigo Ihenze Ikangiza N’Umwuka Uhumeka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 March 2021 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri rusange ibyuma bikonjesha bifite akamaro mu gutuma ibiribwa n’ibinyobwa bigira ubuhehere bukenewe kugira ngo ntibyangirike. Ku rundi ruhande ariko firigo nyinshi zisohora ibinyabutabire bituma ikirere gishyuha bitwa Hydrofluorocarbons. REMA na UNEP bari gufasha Abanyarwanda kugura firigo zidahenze kandi zirengera ibidukikije.

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurengera Ibidukikije (UNEP) binyuze muri gahunda yitwa “United for Efficiency” batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira Abaturarwanda gukoresha ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira Abaturarwanda gukoresha firigo n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako bitangiza ikirere kandi bikoresha umuriro muke w’amashanyarazi.

Bizafasha mu kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa mu kugura umuriro hanarengerwa ibidukikije.

Ubu bukangurambaga ni kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe “Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)” igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.

Gahunda yo gukoresha ibikoresho birondereza umuriro kandi ntibyangize ikirere izafasha mu iterambere rirambye, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu Masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016. Bizafasha  kandi gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Juliet Kabera, Umuyobozi Mukuru wa REMA avuga ko ari ngombwa ko Leta, abafatanyabikorwa n’abikorera bahuza imbaraga mu guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ya “Hydrofluorocarbons” no gufasha abantu kubona ibikoresho birondereza umuriro bitangiza ikirere.

Muri gahunda ya RCOOL hatekerejwe uburyo bworoshye kandi buhendutse, buzafasha abaturage kubona ibikoresho birondereza umuriro ntibinangize ikirere.

Kabera yagize ati: “Gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje ku biribwa n’imiti ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Gutunga firigo igufasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa  kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri; bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA kandi yasabye abagura ibikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, akavuga ko “bizafasha mu kurengera ibidukikije”

Ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire buzibanda ku bantu bakoresha ibikoresho bikonjesha, mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteri mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho bikonjesha birondereza umuriro kandi bitangiza ikirere.

Madamu Juliet Kabera uyobora REMA

Ubu bukangurambaga buzafasha iki?

Inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko mu Rwanda habarurwa firigo 87,512; muri zo 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda, aha hakaba hiyongeraho miliyari 2.4 zitari ngombwa.

Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko  ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

U Rwanda rwabaye Igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu Rwanda hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), kivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba Igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro muke kandi bitangiza ikirere, u Rwanda rwatangiye gukumira firigo n’ibindi bikoresho bikonjesha birimo imyuka yangiza ikirere.

TAGGED:FirigoImyukaKaberaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
Next Article Ikawa Y’U Rwanda Imahanga Irinjiza Ifaranga, Avoka Nayo Bikaba Uko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?