Kuba umuhanga, ukagira amanota menshi bishingiye kuyagenwe n’abatanga ibizamini si ikimenyetso cy’uko uri umunyabwenge byanze bikunze. Hari abahanga batari abanyabwenge na gato.
Abanyabwenge baba bafite ubundi bushobozi bwo kubona ibintu kurusha abahanga.
Bagira ubushobozi bwo kwitegereza, kugira amakenga no kubona ibintu mu buryo bwagutse kurusha uko abahanga basanzwe babibona.
Kimwe mu biranga abanyabwenge ni ukumenya ‘kuvuga uziga’.
Abahanga benshi bumva ko kuvuga ibintu ibyo ari byo byose ntacyo bitwaye bipfa kuba bihuje n’ukuri ndetse n’inyurabwenge, logic.
Icyakora kuri iyo ngingo, abahanga babura ikintu cy’ingenzi gisanzwe kiranga abanyabwenge ari cyo ‘kuvuga uziga.’
Kuvuga uziga ni ukumenya ko hari ukuri nyako ariko kutavugwa igihe cyose cyangwa ngo kuvugirwe aho ari ho hose.
Uzasanga abahanga bakunze kwiharira ibiganiro bagirana n’abandi, ntibagire ubushobozi bwo mu bwenge bwo gutega amatwi.
Abanyabwenge bo babanza guceceka bagatekereza mbere yo kuvuga.
Bavuga babanje no kureba abo babwira, bakishyira mu mwanya wabo kugira ngo bataza kubabwira ijambo rikagira uwo risesereza cyangwa hakagira uryumva ukundi.
Abahanga ba cyane bakunze kugira ikibazo cyo kugirana ubucuti n’abandi batanganya ubumenyi. Bahora bumva ko nta gitekezo uwo batanganya ubumenyi yabaha, bakumva ko ubuhanga bwabo bubagira ibitangaza.
Aha niho cyane cyane umugani w’uko ‘utazi ubwenge ashima ubwe’ ugirira igisobanuro kihariye.
Mu kumva ko nta gitekerezo kizima abandi babaha, abahanga bifungirana muri urwo ruziga bigatuma n’ubwenge bari burahure ku bandi batabubona.
Abanyabwenge bo bazi neza ko ‘ubwenge bw’umwe buyobera’, ko iyo uganiriye n’undi umurahuraho ubwenge.
Uko kurahura ubwenge gukomoka mu kwegera abandi ukabaganiriza, mukagirana ubumwe.
Umwanditsi witwa Mia Zhang yanditse ko abahanga batifitemo ubwenge akenshi batemera ibyo bumvana abandi.
Usanga buri gihe bahinyura ibitekerezo bya bagenzi babo, bibwira ko uwo batiganye cyangwa baziranye mu bundi buryo atabarusha ubwenge.
Icyakora baba bibeshya!
Uzasanga bahora mu mpaka z’urudaca no ku ngingo mu by’ukuri batazi neza umuzi n’umuhamuro wazo.
Niyo ubahaye ingingo ushingiye kubyo uzi neza ko ari ukuri, bakomeza kuburana urwa ndanze kugeza igihe uzabahinyuriza mu ruhame kandi aho kugira ngo bibazamure, ibyo bibagaragaza nabi mu bandi.
Abanyabwenge bo batega amatwi, bakumva, bakabaza ibibazo bagamije kumva neza ingingo kandi bakumva ihuje n’ubwenge, bakayemera.
Birinda gutsimbarara ku bintu bishobora kuzagaragara ko byari amafuti.
Ikindi kiranga abahanga ba cyane ni ukwiyemera.
Abantu nk’aba bariyemera, bakabikora babishingiye ku ngingo y’uko urwego rw’imibereho yabo ruba rushingiye ku mashuri bize, bakumva ko ari bo bigejeje aho bari.
Kwiyemera ni bibi ahubwo, ibiri amambu, wakwigirira icyizere.
Icyo cyizere kandi kigomba kuba gishyize mu gaciro, ukibuka ko ubwo bwenge wiratana ari Imana yabuguhaye kandi atari umwihariko wawe.
Kwemera ko bazi byose, bituma abahanga bagira indi myitwarire mibi, yo kutemera ikosa.
Kumva ko ubumenyi bazi mu bintu runaka buri ku rwego ntagereranywa, bituma bumva ko nta kosa bakora.
Bumva ko ibyo bavuga n’ibyo bakora, biba biboneye, biri ku murongo kandi ntawe ugomba kubijora.
Abanyabwenge bo bemera ko ‘nta mwiza wabuze inenge’ bityo ko ubagiriye inama aba abafashije mu buzima.
Aha niho Abanyarwanda b’abanyabwenge bahereye bavuga ko ‘ugira Imana agira umugira inama’ kandi ko ‘abajya Inama Imana ibasanga.”
Abahanga uzasanga birata ibyo bagezeho. Icyo bagezeho cyose bakora ku buryo isi yose irara ikimenye.
Yego ni byiza kwishimira intsinzi n’ibindi by’ingirakamaro runaka yagezeho, ariko gushyira mu gaciro ntukabye nibwo bwenge.
Kumva ko ibyo bagezeho ari byo bibagira abo baribo bibahuma amaso ntibibuke ko no kugirana umubano mwiza n’abandi ari ingenzi mu buzima.
Abanyabwenge bo birinda kuba ba ‘bikabyo’.
N’ubwo hari ibyo baba baragezeho, bakora uko bashoboye ntibibahume amaso, ahubwo bagashaka uko bagirana ubucuti n’abandi bo mu nzego zose: abakire, abakene, abakomeye n’aboroheje…
Abahanga indi ngingo ibatandukanya n’abanyabwenge ni uko batareba kure.
Ibigaragarira amaso nibyo baha agaciro kurusha kuba ‘nyamutegera akazaza ejo’.
Abanyabwenge bo birinda guhubuka ngo bumve ko uko ibintu bigaragara none ari ko bizahora, ngo bumve ko ‘amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri’ ahubwo bumva ko ejo ari heza kandi ko nibitagaragara bishobora kugira akamaro kurusha ibyo amaso ahora abona.
Kugira ishusho ngari y’ibintu ni ubushobozi bugirwa n’abanyabwenge kuko baba baraciye muri byinshi, baba bazi uko ibintu bipfa n’uko bikira.
Kuba umuhanga mu bumenyi runaka ni ingenzi ariko kuba umunyabwenge ukamenya itandukaniro nyakuri hagati y’ururo n’urwatsi ni ntagereranywa.