Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isi Iri Hafi Gusubira Ku Bushyuhe Yahoranye Mbere Ya COVID
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi Rusange

Isi Iri Hafi Gusubira Ku Bushyuhe Yahoranye Mbere Ya COVID

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2021 3:24 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe kitageze ku mezi icumi ubukungu bw’isi butangiye kwijajara, abahanga mu by’ikirere batanze impuruza ko kigiye kongera gushyuha k’uburyo umwaka utaha uzarangira cyarasubiye ku bushyuhe cyahoranye mbere ya COVID-19.

Ibi biraterwa ahanini ni uko inganda n’ibinyabiziga byongeye gukora nk’uko byahoze kandi muri iki gihe biri gukora kurusha mbere, byose bigakorwa hagamijwe kuziba icyuho cyasizwe na Guma mu Rugo yabaye hafi ku isi hose.

Guma mu rugo yabaye ikibazo ku bukungu bw’isi ariko nanone yatumye ikirere gicya k’uburyo bugaragara.

Indege zarahagaze, imodoka zigoma mu ngo, moto ni uko, inganda zirafunga, mbese ubukungu bushingiye ku nganda n’ubwikorezi burahagarara.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibyuka byasohorwaga na biriya byose tuvuze haruguru, byarahagaze ikirere kiba kiza, umwuka mwiza ukwira henshi.

Inyamaswa nazo zabyungukiyemo kuko hari henshi ku inyamaswa zavuye mu buvumo no mu myobo zitangira gutembera mu mijyi nta shiti!

Umuntu yari ari mu bibazo ariko ibindi binyabuzima byishimye.

Umunezero w’ibi binyabuzima ntiwarambye kuko ubwo ingamba zatangiraga koroshywa, ubukungu bukongera kuzamuka gahoro gahoro, ikirere cyahise cyongera kwandura, inyamaswa zisubira ku kazo.

Ibyuka biva mu nganda z’ibihugu nk’u Bushinwa, u Buyapani, Amerika n’ibihugu by’u Burayi byarongeye birazamuka.

- Advertisement -

Abahanga basuzuma iby’iri zamuka bavuga ko bitarenze impera z’umwaka wa 2022, ubushyuhe bw’ikirere buzaba bwasubiye ku kigero bwari buriho mu mwaka wa 2019 COVID-19 itaraduka mu Bushinwa ngo ikwire hose.

Raporo yitwa Global Carbon Budget ivuga ko umwaka wa 2021 uzarangira ubushyuhe buzamutseho 4.9% ni ukuvuga toni miliyari 36.4  z’umwuka wa carbon.

Ni umubare ungana na 0.8% munsi y’uriya mwuka wari mu kirere mu mwaka wa 2019.

Mu gusesengura iyi mibare, abahanga batangajwe n’ubwiyongere bwihuse bw’uriya mwuka kandi mu gihe gito!

Batangajwe na ririya zamuka mu gihe ubukungu bw’isi batarasubira ku murongo mu buryo busesuye.

Bumvise bakuwe umutima no kwibuka ko kugira ngo amazi abe yarenze inkombe, bisaba ko ubushyuhe kw’ikirere butagomba kuzamuka ngo burenge 1.5°C .

Ubushyuhe niburenga iki gipimo bizatuma ubuzima busa n’ubucyendereye kuko hazaguka amapfa, inkongi muri za pariki, imyuzure ikibasira uturwa dutuye mu Nyanja tukarengerwa n’ibindi.

Ibipimo by’abahanga bivuga ko ubushyuhe bukomoka ku gucukura gazi n’amakara( coal) yo mu nda y’isi buzazamuka cyane hagati ya 2019 na 2021.

Gusa itsinda ry’abahanga bo muri Kaminuza ya Exeter, iya East Anglia, ikigo  CICERO Center for International Climate Research  na Kaminuza ya Stanford bavuga ko ubushyuhe buterwa n’ibyuka biva mu binyabiziga butarazamuka ngo bugere ku gipimo cya mbere ya COVID-19.

Bavuga ko imwe mu mpamvu iri gutuma isi yongera gushyuha ari uko n’ubwo Isi yari yafunze ibintu hafi ya  byose ubwo COVID-19 yabicaga, u Bushinwa bwo butatinze muri izi Guma mu rugo ahubwo bwayisohotsemo hakiri kare butangira gukoresha inganda zabwo kandi nyinshi.

Ikindi kivugwa ko kizatuma ibintu bisubira nka mbere ni uko bidatinze, indege n’ibindi binyabiziga bikenera ibikomoka kuri petelori bizongera bigakora nk’uko byahoze.

Professor Corinne Le Quere avuga ko ibyo babonye ari impuruza isaba amahanga kureba uko yakora kugira ngo hakumirwe ibyuka byangiza ikirere.

Professor Corinne Le Quere

Ikoranabuhanga rikoresha izindi mbaraga zitari izikomoka kuri Petelori n’ibiyikomokaho niryo ryitezweho kurinda isi gushyuha ikageza ku kigero bitazaba bigishobotse ko umuntu abisubiza inyuma.

Abahanga barabara bagasanga haramutse hatabayeho kugabanya ibyo abantu bohereza mu kirere, igisigaye ari uko mu myaka 11 iri imbere ‘ibintu bizaba byageze iwa ndabaga.’

Bavuga ko isi ikeneye kugabanya mu kirere byibura toni miliyari 1.4 z’uriya mwuka wanduye, bigakorwa hagamijwe kwirinda ingaruka bizateza mu bisekuru biri imbere.

Mbere ya COVID-19, ibikorwa bya muntu byatumaga yohereza mu kirere toni miliyari 1.9 z’uriya mwuka ku mwaka.

Prof Le Quere twavuze haruguru avuga ko ikibabaje ari uko kuba imyuka yoherezwa mu kirere yaragabanutse bitatewe n’ubushake bwa muntu ahubwo byatewe n’ibintu byamubayeho atabishaka bituma agira amahitamo atifuje.

Gusa uyu mugore wigisha muri imwe muri Kaminuza yo mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu avuga ko hari icyizere cy’uko ibintu bizagenda neza.

Raporo ya bariya bahanga isohotse mu gihe muri Ecosse hari kubera inama y’ibihugu bikize ku isi, byiga uko byagabanya ibyuka bibi bijya mu kirere.

Imibare yabo ivuga ko u Bushinwa buzohereza mu kirere imyuka igihumanya yiyongereyeho 4% uhereye uko byanganaga mu mwaka wa 2019.

Muri uyu mwaka u Bushinwa bwohereje mu kirere ibyuka bigana na 5.5%.

Bukurikirwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika zizohereza umwuka wiyongereye ho 7.6% ugeraranyije n’uko byanganaga mu mwaka wa 2020.

Muri iki gihe ibyuka Abanyamerika boherezaga mu kirere byanganaga na 3.7%

Hakurikiraho Abanyaburayi nyuma hakaza Abanyafurika bafite umubare muto cyane w’ibyuka bihumanya ikirere ariko bakaba ari bo bagerwaho n’ingaruka z’iyangirika ryacyo kurusha abandi ku isi.

TAGGED:AbashakashatsiCOVIDfeaturedGumaIbyukaIkirereIsiRugo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abo Muri AERG/GAERG Bateye Ibiti 25 Mu Busitani Bwo Ku Rwibutso Rwa Nyanza
Next Article Abashinjacyaha Berekeje Muri Zimbabwe Mu Iperereza Kuri Mpiranya, Hatahiwe Afurika y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?