Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Islamic State Yatangiye Kugaba Ibitero Muri Benin
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Islamic State Yatangiye Kugaba Ibitero Muri Benin

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2022 1:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umutwe w’Iterabwoba witwa Islamic State watangarije mu kinyamakuru cyawo kitwa Al-Naba ko watangiye kugaba ibitero muri Benin. Ibi bitero bigamije gutesha umutwe ubutegetsi bwa Patrice Talon uyobora iki gihugu ariko nanone ngo Islamic State irashaka guca intege undi mutwe w’iterabwoba ukorana na Al Qaida witwa Group for Support of Islam and Muslims (JNIM).

Kuwa Kane Taliki 15, Nzeri, 2022 nibwo igitero cya mbere cy’uyu mutwe w’iterabwoba cyagabwe ahitwa  Alibori hafi y’umupaka Benin igabaniraho na Burkina Faso na Niger.

Hashize igihe kandi uyu mutwe wigambye igitero cyakozwe  mu buryo bw’igico( ambush) cyahitanye abasirikare benshi ba Benin.

Iki gico cyatezwe ahitwa Alfa Kaoura, icyo gihe hari Taliki 01, Nyakanga, 2022.

Icyo gihe abasirikare babiri ba Benin bahasize ubuzima.

Abarwanyi b’uriya mutwe, bifashisha Benin nk’icyambu kibahuza n’ibice bya Sahel harimo n’igice cya Niger.

Umutwe witwa ISGS n’umutwe witwa JNIM  byarihuje bigaba ibitero muri Ivory Coast, Togo na Benin mu mezi ashize bihitana abantu ubu babarirwa mu ijana.

Hashize iminsi abagaba bakuru b’ingabo z’u Rwanda na Benin baganira uko ibihugu byafatanya mu guhashya bariya barwanyi.

Abayobozi bakuru ba Polisi z’u Rwanda na Benin nabo baherutse guhura baganira uko bakomeza gukorana mu kurwanya iterabwoba n’’ibyaha byambukiranya imipaka.

Ingabo z’u Rwanda zisanzwe ziri muri Mozambique aho zagiye guhangana n’abarwanyi bari barigaruriye Intara ya Cabo Delgado kandi intambwe bimaze kugeraho irashimishije.

Perezida Paul Kagame yigeze kujyayo kuzishimira umurimo mwiza zikora mu gufasha abaturage ba kiriya gihugu gutekana.

TAGGED:AbarwanyiBéninfeaturedIngaboIterabwobaKagamePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayapani Bugarijwe N’Inkubi Ikomeye
Next Article Nyamvumba Robert Yafunguwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?