Israel Iravugwaho Gutegura Ibitero Byeruye Kuri Lebanon 

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

BBC n’ibindi binyamakuru byo mu Burengerazuba bw’isi byanditse ko hari amakuru ahari y’uko Israel iri gutegura ibitero byeruye byo ku butaka izagaba kuri Lebanon mu gihe gito kiri imbere.

Ni umugambi ifite wo guhangana byeruye na Hezbollah, uyu ukaba umutwe w’abarwanyi bafashwa na Iran.

Nibiba, bizaba bikurikiye ibitero by’indege z’iki gihugu bimaze iminsi bigabwa ku bice bya Lebanon byihariye.

Hagati aho, hari itsinda ry’ingabo z’Abayahudi b’aba-Orthodox cyane (haredi) ryitwa Hashmonaim Brigade, rya batayo ya 300 Baram mu ngabo za Israel (IDF), riherutse gutangira ibikorwa byaryo bya mbere bya gisirikare muri Lebanon mu Cyumweru gishize.

Byarimo ibitero byibasiye ahantu hihariye mu Majyepfo, bikaba byarakozwe mu rwego rwa Politiki ya gisirikare ya Israel yo “kwirinda binyuze mu gutera mbere.”

Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko ziteganya indi minsi myinshi y’imirwano izamara ibyumweru byinshi zirwana na Iran na Hezbollah.

Yemeye gahunda zo kwagura ibitero kuri Hezbollah muri Lebanon, ibintu byateye impungenge z’uko hashobora kuba igitero kinini cy’ingabo zo ku butaka.

Mu itangazo ryayo, ingabo yagize iti: “Tuzakomeza gufata ingamba zikomeye zirwanya umutwe wa Hezbollah, wafashe icyemezo cyo kwinjira muri iyi ntambara ukorera ku buyobozi bwa Iran, kandi ntituzemera ko abaturage ba Israel bagirirwa nabi.”

Intambara Israel iherutse gutangiza ifatanyije na Amerika igiye kumara ukwezi itangiye.

Ingaruka zayo zabaye nyinshi haba ku giciro cy’ibikomoka kuri petelori n’ibindi bicuruzwa bitandukanye hirya no hino ku isi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *