Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 October 2025 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Trump mu Biro bye kuri uyu wa Gatatu tariki 08, Ukwakira, 2025: Al Jazeera
SHARE

Ni ibyemezwa na Perezida Donald Trump, wemeza ko iki gikorwa ari intangiriro nziza iganisha ku isinywa rya burundu ry’amasezerano y’amahoro azahagarika intambara imaze imyaka ibiri ica ibintu muri Gaza ihanganishije Hamas na Israel.

Mu misiri niho ibiganiro kuri ayo mahoro biri kubera, bikaba byaratangiye ku wa Mbere tariki 06, Ukwakira, 2025 biyobowe na Amerika ku bufatanye bwa Turikiya, Arabie Saoudite, Misiri, Jordan, Indonesia, Qatar n’ibindi bihugu bifite ijambo rikomeye mu Barabu.

Nk’uko ari ko abigenza kenshi, Perezida Donald Trump yakoresheje urubuga yashinze ubwo yirukanwaga kuri Twitter yise Truth Social mu gutambutsa iby’uko igice cya mbere cy’ariya masezerano y’amahoro cyasinywe n’impande bireba.

Yanditse ati: “Bivuze ko abantu bose bajyanywe bunyago na Hamas bagiye kurekura bidatinze. Israel nayo izacyura ingabo zayo hakurikijwe ingengabihe yagenwe, byose bikazaganisha ku mahoro afatika kandi arambye. Impande zose zizungukira muri ibi bintu.”

Trump yunzemo ko intambwe yatewe mu isinywa ry’ariya masezerano ari ingenzi kuri Israel, ku bihugu by’Abarabu no ku bindi bikikije ibyo bihugu.

Avuga ko Amerika ishimira Turikiya, Misiri na Qatar ku muhati wo gutuma amahoro aboneka muri kiriya gice cy’isi kiri mu bimaze ibinyacumi by’imyaka biri mu muborogo w’intambara.

Ubwo bagenzi bacu bandikira Politico bamuhamagaraga ngo agire icyo abatangariza kuri iri sinywa ry’amasezarano y’amahoro, Perezida Trump yababwiye ati: “ Ndumva nguwe neza. Ni ibintu byiza rwose. Ku isi hose babimenye.”

Israel irabivuga ho iki?

Minisitiri w’Intebe wa Israel yatangaje ko umunsi wa gatatu w’iki Cyumweru ari mwiza ku gihugu cye.

Mu mvugo isa n’aho ifite ikindi ivuze, Netanyahu yashimiye ingabo za Israel na Perezida Donald Trump.

Yasohoye itangazo rigira riti: “Ndibuteranye inama y’Abaminisitiri twemeranye kuri ibi bintu hanyuma turebe ko abantu bacu batwawe bunyago babaduha bagataha iwabo.”

Benyamini Netanyahu yavuze ko ‘ku bushake bw’Imana’ Israel izakomeza mu muhati ifatanyijemo n’inshuti zayo kugira ngo amahoro hagati yayo n’Abarabu aboneke kandi aze ari amahoro arambye.

Hamas ntacyo iravuga

Mu gihe Trump na Netanyahu bashima intambwe yagezweho, ubuyobozi bwa Hamas  buravugwaho kutihutira kubitangazaho cyane.

Ngo ntacyo buratangaza mu buryo bweruye.

Al Jazeera, ikinyamakuru cya Qatar gikunze kugaruka ku makuru y’Abarabu mu buryo bw’umwihariko, yanditse ko Qatar nk’umuhuza yemeje iby’uko ayo masezerano yarangije gusinywa.

Ubuyobozi bw’iki gihugu kiyemeje kuba umuhuza wa benshi mu bakomeye bashyamirana ku isi, buvuga ko Israel na Hamas biyemeje gushyira mu bikorwa iby’ingenzi biri muri ayo masezerano.

Ni ibintu itangazamakuru rivuga ko ari ‘amahame ngenderwaho n’imigirire’ yo gufasha mu kugera ku mahoro arambye muri Gaza.

Mu gihe Politico( ikinyamakuru cy’Abanyamerika) ivuga ko ntacyo Hamas iratangaza kuri iyi ngingo gifatika, Al Jazeera yo yanditse ko ahubwo uyu mutwe wasohoye itangazo ryemeza ko hari ibyo wemeye bigendanye no kurekura imfungwa no kwemerera inkunga y’imiti n’ibiribwa kugera mu nkambi za Gaza.

Umugambi wo kugarura amahoro muri Gaza uvugwa aha wanditse mu nyandiko ya paji 20.

Mbere y’uko impande ureba zihura ngo ziwuganireho imbonankubone, buri ruhande rwabanje kuwusuzuma ukwawo, hanyuma ziza guhurira mu Misiri mu ntangiriro z’iki Cyumweru ngo ziwemeranyeho umaze kunozwa.

Perezida Trump yateguye uriya mugambi afatanyije n’inshuti z’Amerika zo mu bihugu by’Abarabu.

Biteganyijwe ko azajya mu Burasirazuba bwo Hagati kuganira n’abayobozi b’ibihugu birebwa n’iyo dosiye ngo banoze neza ibyayo ubundi abe aciye agahigo kagoye benshi mu bamubanjirije.

Mu byumweru byabanjirije inama ibera mu Misiri, Amerika yakoranye cyane na Qatar ngo iyifashe kumvisha ibihugu by’Abarabu iby’umugambi we bityo bimufashe kuwumvisha abayobozi ba Hamas.

Ingengabihe y’uko ibintu biteganyijwe….

Kuri uyu wa Kane bitaganyijwe ko ari bwo hasinywa inyandiko iri butume intambara ihagarara muri Gaza.

Kuri uyu munsi kandi haraterana Inama y’Abaminisitiri muri Guverinoma ya Netanyahu bigire hamwe uko bakwemera iby’iyo gahunda, nibayemeza itangire gushyirwa mu bikorwa, abasirikare ba Israel mu masaha 24 ari bukurikireho baratangira gukurwa mu birindiro barimo muri Gaza.

Nibitangira gutyo nyuma y’amasaha 72 ibintu byose bizatangira gukurikizwa.

Kuwa Gatanu, ingabo za Israel zizatangira kujya mu bice zeretswe, kikaba igice kiri ahantu hangana na 53% h’ubuso bwose bwa Gaza.

Kuwa Gatandatu biteganyijwe ko ari bwo aba mbere mu batwawe bunyago na Hamas bazatangira gucyurwa, bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko Trump asura Israel ku Cyumweru.

Uyu muyobozi yabwiye abanyamakuru ko bizageza kuwa Mbere abatwawe bunyago bose baratashye.

Ubwo azaba ageze muri Israel, Perezida Donald Trump azageza ijambo ku Nteko ishinga amategeko ya Israel bita Knesset.

Mu bindi bigize ayo masezerano harimo ko abaturage 1,700 bo muri Gaza bafashwe na Israel nabo bazarekuranwa n’abandi bo muri Palestine bagera kuri 250 bakatiwe burundu nabo icyo gihe bakazarekurwa.

Gusa nanone nta gika kiri muri ayo masezerano kivuga ku irekurwa ry’abarwanyi ba Hamas nyirizina bagabye igitero cyo ku itariki 07, Ukwakira, 2023 cyangwa irekurwa ry’umuyobozi w’uyu mutwe w’abakomando witwa Nukhba Force witwa Marwan Barghouti.

TAGGED:AmasezeranofeaturedHamasIntambaraIsrael
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse
Next Article Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?