Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ingabo za Israel n’abarwanyi ba Hezbollah bahagaritse imirwano yo mu ntambara igiye kumara amezi atatu.
Saa kumi za mu gitondo ni ukuvuga saa munani ku isaha mpuzamahanga nibwo ishyirwa mu bikorwa ry’ako gahenge ryatangiye.
Nyuma y’uko bumvise iby’ako gahenge, hari abaturage ba Lebanon batangiye gutaha mu ngo zabo gusa Israel yababwiye ko badakwiye kubihubukira kuko Lebanon yose ikiri ahantu hateje akaga.
Hari abahanga bavuga ko Hezbollah ishobora kwigamba iby’uko Israel yamaze gucika intege, ariko bakemeza ko ntacyo byayimarira kuko bigaragara ko Israel itararangiza ibitero byayo.
Ndetse ngo mbere y’uko ako gahenge gatangira, ingabo za Israel zarashe ibisasu byinshi mu bice bya Lebanon.
Amerika niyo yasabye ko impande zihanganye ziba zisubije inkota mu rwubati.
Hafi mu mezi atatu ashize, nibwo Israel yatangije intambara muri Lebanon nyuma y’igihe Hezbollah yari imaze irasa muri Israel.
Iyo ntambara imaze guhitana abantu 3,500 abagera kuri miliyoni bavanywe mu byabo.
Hari icyizere ko aka gahenge kaba intandaro yo kurangiza intambara ariko nanone ibibazo Lebanon ntibirashira.