Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda avuga ko ibihugu byombi byagize amateka mabi yaba aya Jenoside ndetse n’ibyabaye ku gihugu cye mu myaka ibiri ishize gusa ngo byanze guhera hasi, bireguka, birakora bitera imbere.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 07, Ukwakira umunsi igihugu cye n’isi muri rusange bibuka igitero Hamas yagabye kuri Israel, Ambasaderi Weiss yashimye umutima w’ubudaheranwa uranga abaturage b’iwabo n’abo mu Rwanda.
Ubwo Hamas yateraga Israel hari mu mpera z’Icyumweru abantu bagiye kuruhuka ku mucanga bishimana n’ababo.
Mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba, abarwanyi ba Hamas banyanyagije amasasu mu baturage yica abana, abagabo bakuru, abagore, abakecuru n’abandi.
Abantu 1,200 bahise bahasiga ubuzima abandi 250 batwarwa bunyago kandi muri bo hari abapfuye, imibiri yabo ikaba hari imwe muri yo itaragarurwa iwabo.
Ambasaderi Einat Weiss avuga ko uwo ari wo mubare munini w’abaturage ba Israel biciwe icyarimwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi guhera mu mwaka wa 1940 kugeza mu wa 1945 ubwo mu Burayi habaga Intambara ya Kabiri y’Isi.
Nubwo ari uko bimeze kandi akababaro abaturage b’igihugu cye bagize kakaba ari kanini, ku rundi ruhande, uhagarariye Israel mu Rwanda avuga ko katabaheranye.
Ni ikintu avuga ko kiranga n’Abanyarwanda kuko nabo batemeye guheranwa n’agahinda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikica abantu miliyoni imwe mu minsi 100.
Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye tariki 07, Mata, ihagarikwa mu mpera za Nyakanga, uwo mwaka.
Einat yanditse ati: “ u Rwanda narwo ruzi uburemere bw’akababaro rwashyizwemo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaba bo ndetse natwe abanya Israel twese dusangiye umurage w’ubudaheranwa.”
Avuga ko iyo wibutse amashusho y’ubugome bwakozwe na Hamas mu bice bya Israel birimo ahitwa Kibbutz Be’eri, Kfar Aza n’ahandi, uhita ukuka umutima.
Ibyabaye ku Rwanda n’ibyabaye kuri Israel nk’uko Ambasaderi Weiss abivuga byatumye ibihugu byombi bigira impamvu zikomeye zo gukorana muri ejo hazaza hafite inyungu zisangiwe.
Ku byerekeye intambara igihugu cye kiri kurwana na Hamas, yavuze ko kitigeze kiyihitamo, ahubwo ko ishingiye ku bushake budakuka bwo kubaho uyu munsi n’ejo hazaza.
Kuri we, ibyo ni ihame ry’ubutabera kandi ridakuka.
Inyandiko ye irangira ashimira Abanyarwanda ko bakomeje kuba incuti nziza za Israel mu mahoro no mu makuba.
Intero ya ‘Ntibizongere ukundi’ ngo ni indahiro idakuka kandi izahererekanywa mu bisekuru n’ibisekuru.