Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wa Hezbollah
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Israel Yishe Umuyobozi Mukuru Wa Hezbollah

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2024 2:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inkuru ikomeye iri mu itangazamakuru mpuzamahanga ni uko Israel yishe Hassan Nasrallah uyobora Hezbollah, imutsinda mu gitero yagabye i Beirut mu murwa mukuru wa Lebanon.

Yari amaze imyaka 32 ayobora uyu mutwe muri iyi minsi uhanganye na Israel bikomeye.

Minisiteri y’ingabo za Israel ivuga ko kuri uyu wa Gatanu ari bwo Sayyed Hassan Nasrallah yiciwe mu gitero cyagabwe n’indege ubwo zarasaga ku cyicaro cya Hezbollah kiri i Beirut.

Yicanwe na Ali Karaki wari ushinzwe abarwanyi ba Hezbollah bakorera mu Majyepfo ya Lebanon aho abarwanyi ba Hezbollah bakunze kurasira muri Israel.

Ingabo za Israel zigamba ko zishe Nasrallah zikoresheje missiles ziremereye cyane kuko yiciwe mu nzu iri munsi y’ubutaka aho Ibiro bye bikorera ahitwa Dahieh muri Beirut

Umugaba w’ingabo za Israel witwa Let Herzi Halevi yavuze ko bafite urutonde rw’abandi bantu bakomeye muri Hezbollah bazicwa byatinda byatebuka.

Halevi yagize ati: “ Abantu bose bateje Israel akaga tuzabamenya aho baba bari hose niyo baba bari kure kandi tuzabivuna”.

Lt Gen Halevi umugaba w’ingabo za Israel

Yavuze ko Israel yamaze igihe kirekire itegura ibyo muri Lebanon kandi ngo n’igitero cyahitanye Nasrallah cyari kimaze igihe kirekire gitegurwa.

Avuga ko cyakozwe neza kandi mu gihe nyacyo.

Umugaba mukuru w’ingabo za Israel avuga ko ingabo ze zikomeje gutegura ibindi bikorwa bya gisirikare bikomeye.

Yavuze ko inzego zose z’umutekano wa Israel zirimo n’izikora ubutasi ziri kandi zigomba gukomeza kuba maso, ziteguye gukora ibishoboka byose ngo zirinde Israel umwanzi uwo ari we wese.

Israel ivuga ko yagabye igitero kuri Nasrallah mu gihe nyacyo kuko yari ari mu nama yamuhuje n’umuyobozi wa Hezbollah mu Majyepfo ya Lebanon bari gutegura ikindi gitero kuri Israel.

Mu myaka 32 yari amaze ayobora Hezbollah,  Sayyed Hassan Nasrallah yari afitanye imikoranire na Hamas ndetse yakomeye guhera taliki 08, Ukwakira, 2023 ubwo Hamas yateraga Israel ikica abaturage 1200 abandi ikabajyana bunyago.

Undi waguye mu gitero cya Israel cyaraye gihitanye Nasrallah ni umukobwa we Zainab.

 

TAGGED:featuredHezbollahIgiteroIsrael IntambaraLebanon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Itangazamakuru Risabwa Kurushaho Kumenyesha Abaturage Gahunda Z’Ubuhinzi
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Cyo Ku Rwego Rw’Isi Kigisha Umukino W’Igare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?