Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Isuku Y’Umutwe W’Abana Niyo Biyemeje Gushoramo Imari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Isuku Y’Umutwe W’Abana Niyo Biyemeje Gushoramo Imari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2024 2:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mujyi wa Kigali hari inzu ikorera abana bonyine isuku ku mutwe yitwa Nik Saloon. Yari isanzwe ikorera i Nyarutarama ariko abayiyobora bavuga ko muri Gashyantare, 2024 bazagurira imirimo mu Kagari ka Kabeza muri Kanombe ya Gasabo.

Aaron Mugabo ushinzwe ibikorwa mu kigo NK Holdings Ltd avuga ko muri Gashyantare, 2024 bazafungura ikindi cyumba cyo kwita ku bana muri Kabeza nk’uko icyo bari basanganywe muri Nyarutarama cyakoraga.

Bavuga ko bashinze iyo saloon kugira ngo bite ku bana babogoshe batabangamiye cyangwa ngo babangamirwe n’abantu bakuru.

Mugabo avuga ko no mu buryo busanzwe abana bagira umwihariko ugendanye ni uko ari abana.

Ati:“ Impamvu twahisemo kogosha abana gusa ni uko iyo abana bagiye ahantu hari abantu bakuru usanga barira, bari gukubagana,…mbese ntibisanzure. Kandi burya erega imashini zikora ku bana si kimwe n’imashini zogosha abantu bakuru. Kandi ikindi burya ibyo abana b’abakobwa bisukisha si ibyo bakuru babo cyangwa ba Nyina basuka.”

Abana b’abakobwa bagira ababitaho

Avuga ko muri Nik Saloon abana bogoshwa batuje kuko baba bicaye mu ntebe zibaha umutuzo,  abashaka gukina nabo bagahabwa ibyuma by’ikoranabuhanga birimo imikino ituma batarambirwa kuko ikinirwa kuri tablets.

Hari n’abiyogeshesha bicaye mu modoka z’ibikinisho.

Aaron avuga ko bahisemo kwagurira imikorere muri Kabeza mu rwego rwo kwegera abaturage bashobora kuva kure nka za Masaka, Kabuga n’ahandi.

Hagati aho, abo muri iyi salon  bavuga ko bagiye kwizihiza imyaka itatu bamaze bakora, muri ibyo bikorwa hakazabamo na tomboka izaha abantu amahirwe yo kogoshesha abana babo ku buntu, abandi bagatombora ibindi bitandukanye.

Igihembo nyamakuru ni imodoka y’igikinisho y’abana yo mu bwoko bwa Range Rover izatomborwa nyuma igahabwa umwana w’umunyamahirwe kurusha abandi.

Imodoka izatangwa taliki 12, Gashyantare, 2024, bikazabera Kabeza ahazamurikwa iyo salon nyirizina.

Iyi bazayitomborera Kabeza

Andi mafoto:

Abana bakorerwa imisatsi igasa neza
NIK Salon yari isanzwe ikorera i Nyarutarama
Baba bari mu byiciro by’imyaka itandukanye
Yashyize inyenyeri ya Dawidi mu musatsi we. Niyo iranga ibendera rya Israel
Bashyiriweho uburyo butuma bugoshwa batuje nta rwaserera
TAGGED:AbanaSaloon. Kabeza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gisagara: Huzuye Uruganda Rw’Amashanyarazi Akomoka Kuri Nyiramugengeri
Next Article Ubufaransa Bufite Minisitiri W’Intebe Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?