Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Itangazamakuru Ryugarijwe N’Abashaka Views- Depite Dr. Habineza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Itangazamakuru Ryugarijwe N’Abashaka Views- Depite Dr. Habineza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 November 2023 7:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije Depite Dr. Habineza Frank  avuga ko kimwe mu bituma abantu baha itangazamakuru isura ridafite ari abakoresha nabi imiyoboro ya YouTube bakayikoresha bitari kinyamwuga bishakira ibyo bita ‘views.’

Taliki 01, Ugushyingo, 2023, ubwo Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yagezaga ku Nteko rusange igizwe n’Imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya Guverinoma y’umwaka 2022-2023 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024 nibwo Depite Habineza yabitanzemo igitekerezo.

Nyuma yo kumva ibyagezweho mu rwego rw’itangazamakuru, Depite wa Green Party Dr. Frank Habineza yabaye nkutabariza itangazamakuru avuga ko ryinjiwemo na ‘nkongwa yitwa Views.’

Kuri we, itangazamakuru ryandika rifite agaciro kanini k’uburyo rikwiye gutabarwa rikarindwa kwinjirirwa na YouTube na views zayo za hato na hato.

Avuga ko kuba hari abakora itangazamakuru batararyize ndetse n’amashuri yabo muri rusange akbaba ari make, bituma barikoreramo amakosa y’umwuga abandi bakarikoreramo ibyo amategeko yita ibyaha.

Yagize ati “Mbona mwabigenzura kuko bamwe bavuga ko atari abanyamakuru…Ukabona ko mu nkuru batanga harimo izisebya abantu, zitukana, zimwe zirimo n’ibyaha. Sinzi icyo muzakubivugaho.”

Kuri iyi ngingo, Dr. Usta Kaitesi yagize ati “Ikibazo cy’itangazamakuru ritari iry’umwuga wise ‘Fake media’ kandi rero iyo ikintu cyabaye “fake” biragora kukigenzura. Kiba gikwiriye kwimurirwa mu nzego z’iyubahirizwa ry’amategeko kuko itangamakuru ritari iry’umwuga(Fake Media) ni iribeshya, kandi ntabwo nziko hashobora kubaho “fake media” itabeshya.”

Kaitesi avuga ko uko kubeshya kudakora kinyamwuga gufite inzira gukurikiranwamo.

Muri izo nzira, avuga ko hari n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, bafite uko babikurikirana, ariko ko iyo birenze urwo rwego, ahasigaye haba ari ah’amategeko ahana ibyaha.

Dr Usta Kaitesi avuga ko hari gahunda yo kuvugurura politiki nshya y’itangazamakuru bityo bikazafasha gukemura bimwe mu bibazo rihura nabyo muri iki gihe.

Dr Usta Kaitesi uyobora RGB

Hagati aho ariko, RGB yabwiye Abadepite ko yateye inkunga abanyamakuru mu buryo butandukanye.

Urugero ngo ni urw’amafaranga y’inkunga angana na Frw 122,610,073 yahaye ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru(Association Rwandaise des Journalistes, ARJ) mu gihe Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura(Rwanda Media Commission, RMC) yaruhaye Frw 192,774,951.

Yahaye kandi abagore bakora umwuga w’itangazamakuru (AREFM) agana na Frw 23,689,932.

RGB yateye inkunga kandi ibitangazamakuru 22 , ibiha Frw 170,937,000.

TAGGED:featuredFrankHabinezaItangazamakuruKaitesiRGBViewsYouTube
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwahisemo Kuba Igihugu Buri Wese Yakwifuza Gusura- Kagame
Next Article Umunyamakuru Manirakiza Yajuririye Icyemezo Kimufunga By’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?