Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yaraye itoye icyari Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda ukubiyemo ibihano ku batazubahiriza iri tegeko, birimo amande ava ku Frw 300.000frw kugera kuri Frw 700,000 no gufungwa amezi atandatu.
Icyiciro cya kabiri cyaryo kivuga k’ukugenza no guhana ibyaha, giteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga uzagitwara yarengeje igipimo cy’inzoga mu maraso azaba akoze icyaha.
Azakurikiranwa n’urukiko nirukimuhamya azahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 100.000 gusa itarenze Frw 400.000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.
Twubikiranye ko igifungo cyose kigeze ku mezi atandatu iyo uwagihamijwe akirangije hari ibyo aba atemerewe mu bandi benegihugu birimo no gukora imirimo ya Leta.
Icyo cyiciro gikomeza kivuga ko iyo uyu muntu atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange ni ukuvuga abanyeshuri; abakorera ahantu hamwe; cyangwa ba mukerarugendo; imizigo irengeje toni 3,5; cyangwa kikaba kigamije kwinjiza amafaranga; uwo muntu ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 150 000 ariko itarenze Frw 300 000 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Umuyobozi w’ikinyabiziga utavugwa mu gika cya mbere ufite igipimo cy’inzoga mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 200.000 ariko itarenze Frw 500.000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iyo umuyobozi w’ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe, ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri z’uburemere bwacyo.
Ingingo ya 38 ivuga ko Umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa ingano y’inzoga mu maraso, aba akoze icyaha kandi ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 300.000 ariko itarenze Frw 600.000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.
Iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; gitwara abanyeshuri; gitwarira abakorera ahantu hamwe; gitwara ba mukerarugendo; gitwara imizigo irengeje toni 3,5 cyangwa agamije kwinjiza amafaranga ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 400. 000 ariko itarenze Frw 600.00 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Iyi utwaye ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe, ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri.
Ingingo ya 39 yo ivuga ko umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya Frw 400.000 ariko itarenze Frw 700.000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.
Ingingo ya 40 ivuga ko umuntu utwara ikinyabiziga atagira uruhushya rwo kugitwara aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 n’ihazabu itari munsi ya Frw 100.000 ariko itarenze Frw 200.000 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Hari abashoferi bavuga ko iri tegeko rizareremerera abatazaryubahiriza, gusa bakemeza nanone ko amagara aseseka ntayorwe.
Murindahabi utuye mu Karere ka Rwamagana yabwiye Taarifa Rwanda ko amategeko aberaho gukumira.
Ati: “ Uzasoma iri tegeko akumva uburemere bwaryo azahitamo kwirinda ibyaha ribuza bityo abe yirinze kandi arinze abandi impanuka.”
Ahuza na Depite Tumukunde Hope Gasatura uyobora Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano wabwiye RBA ko bemeje uriya mushinga w’itegeko bagamije gukumira kurusha uko bashakaga guhana.
Ati: “ Iyo umuntu yanze guhagarara, haba hari ibyo yikeka, kandi iyo yanze akomeza kugenda yirukanka akamara abantu imbere. Kwanga guhagarara ni icyaha, ariko bituma ugitwaye agenda agakora ibindi byaha imbere, ugasanga ibyaha byiyongereye.”
Tumukunde avuga ko we na bagenzi be basuzumanye ubushishozi ririya tegeko baryemeza mu nyungu za buri ruhande mu buryo bwa rusange.
Ibirimo byose, nk’uko abivuga, ni ibibabungabungira umutekano.
Umunyamategeko hari ukundi abibona…
Taarifa Rwanda yabajije umunyamategeko wunganira abandi mu manza witwa Me Gashagaza Philbert uko abona ibya ririya tegeko, asubiza ko riremereye cyane ugereranyije n’icyaha cyakozwe ndetse n’uko iryari risanzwe ryagihanaga.
Avuga ko nubwo umutekano wo mu muhanda ukenewe, ariko ko guhana abantu mu buryo bwihanukiriye kuriya atari byo bizababuza gukora ibyaha.
Asanga nubwo itegeko ryaba riteganya ibihano biremereye cyane mu rwego rwo gutuma abantu bazibukira gukora ibyo ribuza, ku rundi ruhande, ubunararibonye bwe bwerekana ko atari ko bigenda byanze bikunze.
Ati: “ Urugero naguha ni igihano cyo guhohotera umwana ufite munsi y’imyaka 16 giteganya ko ugihamijwe n’urukiko afungwa burundu. Nonese hari umwaka ushira tutumvise imanza abantu nk’abo baregwamo?”
Asanga igikenewe mu buryo burambye, ari ukwigisha abantu bakumva ko gukora ikintu runaka ubwabyo ari bibi, bakabanza kumva neza ububi bwabyo hanyuma bakanasobanurirwa iryo tegeko cyane cyane ko hari n’abatarizi.
Abajijwe niba kutamenya itegeko biha umuntu urwitwazo rwo kuryica no kubitangaho impamvu mu rukiko, Me Gashagaza yasubije ko ibyo bitamuha urwo rwitwazo, ariko ko abantu bakwiye kuzirikana ko Abanyarwanda bose badafite ubumenyi n’uburyo bwo gusoma amategeko.
Yewe n’ikimenyimenyi ngo n’abanyamategeko ubwabo ntibayazi yose kuko hari ubwo runaka amenya ko itegeko runaka rihari ari uko havutse icyaha rihana.
Itegeko rivugwa aha, ryaje mu Nteko ari umushinga ufite ingingo 42 ariko wemejwe ufite ingingo 45.
Nyuma yo kwemezwa, ryoherezwa mu Biro by’Umukuru w’igihugu ngo arisinye, yabirangiza rigatangazwa mu igazeti ya Leta bikozwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.


