Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Itegeko Ryo Gukina Shampiyona Abakinnyi Babana Ryakuweho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Itegeko Ryo Gukina Shampiyona Abakinnyi Babana Ryakuweho

admin
Last updated: 19 August 2021 6:47 pm
admin
Share
SHARE

Amabwiriza agenga imikinire ya shampiyona mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda yavuguruwe, amakipe yemererwa ko abakinnyi bashobora kujya bataha mu ngo zabo, aho kuba ahantu hamwe nk’itegeko.

Mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, gukina shampiyona abakinnyi baba ahantu hamwe mu mwiherero ni bumwe mu bwifashishijwe, hagamijwe gukumira ko umuntu yahura n’abo hanze bakamwanduza.

Amabwiriza mashya yatangarijwe mu nama yabaye kuri uyu wa Kane, yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya kabiri. Yari igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y’amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.

FERWAFA yatangaje ko Umunyamabanga mukuru wayo, Uwayezu F. Régis, yabasobanuriye impinduka zabaye ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa.

Imwe mu mpinduka zabaye “ni ingingo yategekaga ko abakinnyi babana yavuguruwe, kuri iyi nshuro amarushanwa akaba azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana,” nk’uko Ferwafa yabitangaje.

Amakipe yamenyeshejwe amabwiriza agomba kubahirizwa, anamenyeshwa ibihano biteganyijwe mu gihe ingingo ziri muri ayo mabwiriza yaba atubahirijwe.

Yashishikarijwe kwihutira kwiyandikisha kwitabira aya marushanwa, kuko ari kimwe mu bizashingirwaho mu gihe cyo kunoza ingengabihe ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.

TAGGED:COVID-19featuredFERWAFA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bwongereza Bugiye Gusuzuma Icyemezo Cyafunze Ingendo Ziva Mu Rwanda
Next Article Mu Banyarwanda 26 Uganda Yari Ifunze Harimo Abana Babiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?