Itegeko Ryo Gukina Shampiyona Abakinnyi Babana Ryakuweho

Amabwiriza agenga imikinire ya shampiyona mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda yavuguruwe, amakipe yemererwa ko abakinnyi bashobora kujya bataha mu ngo zabo, aho kuba ahantu hamwe nk’itegeko.

Mu buryo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, gukina shampiyona abakinnyi baba ahantu hamwe mu mwiherero ni bumwe mu bwifashishijwe, hagamijwe gukumira ko umuntu yahura n’abo hanze bakamwanduza.

Amabwiriza mashya yatangarijwe mu nama yabaye kuri uyu wa Kane, yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya kabiri. Yari igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y’amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.

FERWAFA yatangaje ko Umunyamabanga mukuru wayo, Uwayezu F. Régis, yabasobanuriye impinduka zabaye ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa.

- Advertisement -

Imwe mu mpinduka zabaye “ni ingingo yategekaga ko abakinnyi babana yavuguruwe, kuri iyi nshuro amarushanwa akaba azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana,” nk’uko Ferwafa yabitangaje.

Amakipe yamenyeshejwe amabwiriza agomba kubahirizwa, anamenyeshwa ibihano biteganyijwe mu gihe ingingo ziri muri ayo mabwiriza yaba atubahirijwe.

Yashishikarijwe kwihutira kwiyandikisha kwitabira aya marushanwa, kuko ari kimwe mu bizashingirwaho mu gihe cyo kunoza ingengabihe ya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version