Ubwo yasezeraga ku ikipe y’igihugu ikina iteramakofe ubwo yari igiye muri Kenya guhagararira u Rwanda, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye abayigize kutazataha amara masa.
Nabo babimwijeje, igisigaye kikaba kuzareba uko bazahigura uwo muhigo bahaye Minisitiri.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo abo basore bagiye muri Kenya hazabera iyi mikino iri butangire none tariki 15 kugeza 25, Ukwakira, 2025.
Uyoboye bagenzi be kapiteni Niyonzima Pacifique yavuze ko bagiye biteguye.
Ati: “Tumaze hafi amezi atatu dukora imyitozo kuko twabimenyeshejwe mbere ko hari amarushanwa. Tugiye dufite icyo dushaka kandi icyo ni ukuzana imidali ya mbere kuko ikipe yanjye ndayizeye.”
Abihurijeho n’umutoza w’ikipe y’igihugu Gatorano Jean Claude nawe wemeje ko abakinnyi be bameze neza kandi yizeye intsinzi.
Ati: “Mfite abakinnyi bameze neza, bariteguye bihagije. Bafite ingufu ndetse n’ubunararibonye ku buryo twizeye kuzahesha ishema igihugu tugatwara imidali ya zahabu.”
Mu gihe ari uko babivuga, ku rundi ruhande, iyi kipe ntiyaherukaga kwitabira irushanwa mpuzamahanga kuko hashize imyaka itandatu itayijyamo.
Ijyanye muri Kenya abakinnyi batandatu bazahatana mu byiciro bitandatu birimo abafite ibilo 54, 57, 63, 67, 71 na 75.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yabibukije ko bahagarariye igihugu.