Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ivuguruye: Abapfiriye Mu Ndege Yo Muri Nepal Bamaze Kuba 67
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ivuguruye: Abapfiriye Mu Ndege Yo Muri Nepal Bamaze Kuba 67

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2023 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yatangajwe n’ubuyobozi bw’i Kathmandu, umurwa mukuru wa Nepal, avuga ko abantu 67 ari bo bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu mpanuka y’indege yari irimo abantu 72.

Ubuyobozi bwabwiye AFP ko hari imirambo 31 yamaze kugezwa mu buruhukiro bwa bimwe mu bitaro bikomeye byo muri kiriya gihugu.

Iriya ndege yakoze impanuka iri muri metero 300 mu kirere mbere y’uko igwa ku butaka.

Ushingiye ku mibare itangazwa, ubona ko hari abantu batanu gusa bayirokotse uretse ko nabo ntawe uraboneka kugeza ubwo twavugururaga iyi nkuru.

Iriya ndege yavaga muri Nepal rwagati ijya Pokhara hamwe mu hantu h’ubukerarugendo muri kiriya gihugu.

Mu bantu 72 bari bayirimo abagera kuri 15 bari abanyamahanga.

Abasirikare ba Nepal bari gukora uko bashoboye ngo batabare abo basanze bakiri bazima.

Icyakora hari impungenge ko abarokotse  ari bake kuko indege yangiritse cyane.

Umuvugizi w’Ingabo za Nepal avuga ko abasirikare bari gukora uko bashoboye ngo barokore benshi ariko uko igihe gitambuka ni ko amahirwe yo gusanga hari  abagihumeka agabanuka.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal witwa  Pushpa Kamal Dahal  yahise atumiza inama y’Abaminisitiri igitaraganya kandi asaba inzego zose gukorana kugira ngo batabare bariya bantu uko bishoboka kose.

Bivugwa ko mu bantu bari bari muri iriya ndege, abagera kuri 53 ari abanya Nepal.

Abandi ni abo mu Buhinde, u Burusiya, Koreya y’Epfo, Ireland, Australia, Argentine n’u Bufaransa.

TAGGED:featuredImpanukaIndegeNepal
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntawe Unsanga Iwanjye Ngo Antegeke Ibyo Nkora-Perezida Kagame
Next Article Ingorane Za DJ Ukizamuka!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?