Umwe mu bantu bayoboye inyeshyamba z’umutwe witwaga MLC zamaze igihe zirwana muri Repubulika ya Centrafrique witwa Jean Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w’ingabo za DRC.
Yashyizwe muri Guverinoma nshya yaraye ishyizweho na Perezida Tshisekedi gizwe n’Abaminisitiri 57.
Bemba yigeze gufungwa imyaka 11 akurikiranyweho ibyaha by’intambara.
Yafunguwe mu mwaka wa 2018.
Abashinjacyaha b’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bamushinjaga ibyaha by’intambara bemezaga ko yakoreye muri Repubulika ya Centrafrique.
Ku byerekeye Politiki ya gisirikare ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ababikurikiranira hafi bavuga ko Jean Pierre Bemba yashyizwe muri iriya Minisiteri mu rwego rwo gushyira imbaraga za gisirikare mu guhangana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cye no mu Ntara za Maï Ndombe na Kwilu.
Izi Ntara ziherereye mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Vital Kamerhe nawe yagaruwe muri Guverinoma y’iki gihugu ashingwa imibereho myiza y’abaturage.
Uyu mugabo yigeze kuba Umuyobozi mukuru w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi mbere y’uko atabwa muri yombi ashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta.