Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jeannette Kagame Asaba Abanyarwanda Kwirinda Za ‘Munyangire’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Jeannette Kagame Asaba Abanyarwanda Kwirinda Za ‘Munyangire’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2023 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yabwiye Abanyarwanda muri rusange n’abagize Unity Club by’umwihariko ko bidakwiye ko batsindwa n’imitekerereze n’imigirire ishingiye kuri za munyangire, ikimenyane, indonke cyangwa itonesha.

Yabivugiye mu ijambo ryo gufungura Ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi ryaraye ribereye mu Intare Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Insanganyamatsiko y’iri huriro yari “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu” .

Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iryo huriro ko kuba  imyaka igiye kuba 30 Abanyarwanda barahisemo ubumwe n’ubudaheranwa, ari ikintu cy’agaciro kanini bakwiye gusigasira.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko zimwe mu ndangagaciro zigomba gukomeza kuranga Abanyarwanda harimo no kwirinda ingeso mbi nk’ikimenyane, gushaka indonke, munyangire n’ibindi.

Izi ngeso ziri mu zibangamira ubusugire bw’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje gusigasira.

Ubumwe b’Abanyarwanda ni ikintu cy’agaciro kanini kubera ko iyo bubuze biteza ikibazo gikomeye nk’uko Amateka yo mu myaka  ikabakaba 30 ishize yabyerekanye.

Icyakora intambwe ubumwe bw’Abanayrwanda bumaze gutera irashimishije.

Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge (RECONCILIATION BAROMETER) bwakozwe muri 2020 bwerekana Ndi Umunyarwanda ifite uruhare runini mu kubambira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ababyemeza batyo bari ku kigero cya  98.5%

Ikindi bwagaragaje ni uko igipimo mpuzandengo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka kuko muri 2015 cyari kuri 92.5%, mu mwaka wa 2020 kigera kuri 94.7% bivuga ko muri yo myaka itanu igipimo cyabwo  cyazamutseho 2.2%.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yabwiye abaje mur Ihuriro rya Unity Club ko  uburezi n’ubuzima ari zimwe mu nkingi zaje ku isonga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Muri iri huriro, hari abarinzi b’igihangu barindwi babiherewe umudari barimo Abanyarwanda batatu(3) n’abanyamahanga bane(4).

Barimo Mukamunana Nyirambonera Judith wareze abana b’ imfubyi mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo.

Mu bandi bahawe ibihembo bakanagirwa abarinzi b’igihango kandi harimo Mpirwa Azzaria warwanyije ivangura mu gihe yari umuyobozi ku rwego rwa konseye( muri iki gihe wamugereranya na Gitifu w’Umurenge).

Uyu yaje kwicwa azize kwanga ikibi no kukirwanya.

Undi ni Marie Jeanne Noppen Umubiligikazi wari umurezi mu Kigo cy’amashuri cya Nyundo, yarwanye ku banyeshuri yareraga mu gihe Interahamwe zashakaga kubica.

Yanze kenshi ivangura ubwo yangaga ko abana bari mu bwoko bw’Abatutsi bashakaga kwirukanwa mu mashuri.

Mu mwaka wa 2007 nibwo yatabarutse, abo yafashije bamushimira ibyo yabafashije kugeraho.

Undi ni Padiri Pierre Simons Umubiligi wanze gusiga abana yareraga ngo ahunge mu gihe cya Jenoside, yanahishe Abatutsi benshi bamuhungiyeho.

Nyuma ya Jenoside yakomeje kwita ku mpfubyi, aza gupfa mu mwaka wa 2020.

Undi ni Frère  Pierre Lefloc’h Umufaransa warokoye Abatutsi 32  muri Jenoside, akaba yaranze kubasiga ahubwo abafasha guhungira mu Burundi.

Na nyuma yaho yakomeje ibikorwa byo kwigisha abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aza gutabaruka mu mwaka wa 2019.

Undi ni Muhamood Noordin Thobani, Umugande washyinguye imibiri irenga ibihumbi 10 y’Abatutsi bazize Jenoside bishwe bagatabwa mu mugezi w’ Akagera agira n’uruhare mu kubaka inzibutso

Undi ni Mutabazi Ally mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungushije Abatutsi barenga 100 bahigwaga bitwa ibyitso bahungira muri Tanzania.

Mu gihe cya Jenoside nabwo yagarutse mu Rwanda afasha n’ubundi abahigwaga guhunga.

TAGGED:AmatikufeaturedIgihangoJeannetteJenosideKagameMunyangire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Elon Musk Yarakaje Israel
Next Article Mu Mafoto: Abagize Unity Club Mu Rugwiro Rwinshi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?