Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Joseph Kabila yavuye Kinshasa ajya Kalwezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Joseph Kabila yavuye Kinshasa ajya Kalwezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 December 2020 12:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, taliki 11, Ukuboza, 2020 nibwo Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yuriye indege ava muri Kinshasa agana mu Ntara ya  Lualaba ahitwa Kalwezi.

Ntacyo uruhande rumushyigikiye ruratangaza ku by’urugendo rwe muri kariya gace gakize ku ibuye ry’agaciro cya cobalt.

Nta gihe kinini gishize ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi butegetsi ko Kabila atagomba gusohoka mu gihugu.

Mu Cyumweru gishize yangiwe n’ubutegetsi kujya i Lubumbashi, abo mu ishyaka rye bakavuga ko babujijwe kujyayo kubera ‘impamvu z’igihugu’ ibyo bise ‘Raisons d’Etat.’

Joseph Kabila avuye i Kinshasa nyuma y’uko umwe mu bamushyigikiye akaba yari asanzwe ari n’Umukuru w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga amategeko ya DRC, Madamu Jeanine Mabunda yegujwe.

Ibya Kabila na Tshisekedi byabyaye amahari…

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Perezida Felix Tshisekedi yatangarije abaturage be ko ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ryitwa  FCC Cash ryitandukanyije ku mugaragaro n’amashyaka akorana na Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi.

Icyo gihe Perezida yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Inteko ishinga amategeko iseswe, hatorwe abandi Badepite bakora  mu nyungu z’abaturage kurusha iz’amashyaka baturukamo.

Tshisekedi yatangaje ko agiye gushyiraho ‘umuhuza wihariye’ ushinzwe gushaka abantu bazaba bagize Inteko ishinga amategeko ya DRC.

Taliki 24, Mutarama, 2019 nibwo Perezida Tshisekedi yarahiriye kuyobora  DRC.

Ubwo yarahoraga yari yicaranye na Joseph Kabila Kabange.

Amashyaka yombi yari yaremeranyijwe ko Tshisekedi yayobora igihugu, ariko mu Nteko ishinga amategeko( imitwe yombi) abo mu ishyaka rya Kabila bakagira ubwiganze.

Byaje kuba ikibazo ubwo habaga ikibazo cyo guhitamo  Minisitiri w’Intebe wagombaga kuyobora Guverinoma igizwe n’Abaminisitiri baturutse mu mahuriro ya Politiki yari asanzwe atavuga rumwe.

Iyi mibare ya Politiki yakomeje kuba ihurizo kuri Perezida Felix Tshisekedi kuko atisanzuraga ngo afate ibyemezo mu buryo butaziguye kuko yahuraga n’inzitizi zishingiye ku miterere n’imiyoborere y’Inzego nkuru nk’Inteko ishinga amategeko n’izindi.

 Icyemezo gikomeye…

Kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Tshisekedi yatangaje ko Ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi rihagaritse imikoranire n’Ihuriro ry’amashyaka akorana na Joseph Kabila.

Nyakubahwa Perezida wa DRC yavuze ko kiriya cyemezo gifashwe mu nyungu z’abaturage.

Hari amakuru avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abaturage bari barambiwe imikoranire bavuga ko ififitse hagati ya Tshisekedi na Kabila, bakemeza ko idindiza igihugu.

Abasesengura Politiki ya DRC bavuga ko niba icyemezo cya Tshisekedi kigamije inyungu z’abaturage koko, byaba ari byiza kandi ko bikwiye ko Umukuru w’Igihugu afata imyanzuro ntawe umuvugiramo.

TAGGED:DRCfeaturedKabilaKalweziKinshasaPolitikiTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imyaka yo kwiyamamariza kuba Miss Rwanda yongerewe, iby’uburebure byakuweho
Next Article Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bagabo YONGEYE guhagarikwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?