Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kabila Ati: “Ntaho Mpuriye Ni Ibya M23”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Kabila Ati: “Ntaho Mpuriye Ni Ibya M23”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 March 2025 2:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joseph Kabila wahoze uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko ntaho ahuriye na M23, ko abamuhuza nayo babeshya.

Uyu mugabo umaze igihe uba muri Afurika y’Epfo yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru amaze kuganira na mugenzi we wahoze uyobora Afurika y’Epfo witwa Thabo Mbeki.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bamushinja bigire ireme, bisaba ko ababivuga babitangira ibihamya simusiga.

Ati: “ Ubutaha nimuhura n’abavuga biriya muzababaze ibihamya by’ibyo bavuga. Ibyo bavuga nta shingiro na rito bifite”.

Yagarutse kandi ku biganiro aherutse kugirana n’abahagarariye amadini mu bibazo by’igihugu cye; avuga ko ari ngombwa ko ibibazo by’abaturage ba DRC bafata iya mbere mu gukemura ibibazo bibareba.

Kuri we, birababaje kubona iyo ugiye muri Kenya usanga bavuga kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, wajya muri Sudani y’Epfo usanga ari uko bimeze ariko ugasanga mu gihugu bireba abaturage batabiganiraho bihagije.

Kabila yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro yagiranye na bariya bihayimana byagarutse ku byakorwa ngo iwabo haboneke amahoro, akavuga ko abandi bagize uruhare muri byo ari abo muri Sosiyete sivile, akavuga ko buri rwego rugomba gukorana n’izindi mu kubonera igihugu ibisubizo ku bibazo byakizonze.

Joseph Kabila avuga ko kuba mu mwaka wa 2019 yaremeye kuva ku butegetsi mu mahoro byerekana ubushake bwe bwo gutuma igihugu gitekana kandi kikayoborwa mu buryo bwa Demukarasi.

Ku byerekeye ibibazo bya Politiki biri mu gihugu cye, avuga ko nta ruhare na ruto abifitemo, akavuga ko kugira ngo bikemuke ari ngombwa ko abantu babireba mu mizi yabyo.,

Avuga ko ari ibibazo byimbitse kurusha uko abantu babirebera inyuma babibona.

Yemera ko abaturage ba DRC ari bo bakwiye kumva ko bireba mbere y’undi uwo ari we wese.

Ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buvuga ko Kabila ari umwe mu bantu batera inkunga AFC/M23 haba mu rwego rwa Politiki no mu zindi nzego.

Ni ibintu ubutasi bwa DRC buvuga ko bufitiye ibihamya ariko we akabihakana.

TAGGED:featuredIngaboIntambaraKabilaM23Tshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uko Uyobora Kaminuza Ya Kepler Abona Ubwenge Buhangano Mu Myigire Mu Rwanda
Next Article Equity Bank Plc Igiye Gufasha Abantu Gusobanukirwa Iby’Imari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?