Joseph Kabila wahoze uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko ntaho ahuriye na M23, ko abamuhuza nayo babeshya.
Uyu mugabo umaze igihe uba muri Afurika y’Epfo yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru amaze kuganira na mugenzi we wahoze uyobora Afurika y’Epfo witwa Thabo Mbeki.
Yavuze ko kugira ngo ibyo bamushinja bigire ireme, bisaba ko ababivuga babitangira ibihamya simusiga.
Ati: “ Ubutaha nimuhura n’abavuga biriya muzababaze ibihamya by’ibyo bavuga. Ibyo bavuga nta shingiro na rito bifite”.
Yagarutse kandi ku biganiro aherutse kugirana n’abahagarariye amadini mu bibazo by’igihugu cye; avuga ko ari ngombwa ko ibibazo by’abaturage ba DRC bafata iya mbere mu gukemura ibibazo bibareba.
Kuri we, birababaje kubona iyo ugiye muri Kenya usanga bavuga kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, wajya muri Sudani y’Epfo usanga ari uko bimeze ariko ugasanga mu gihugu bireba abaturage batabiganiraho bihagije.
Kabila yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro yagiranye na bariya bihayimana byagarutse ku byakorwa ngo iwabo haboneke amahoro, akavuga ko abandi bagize uruhare muri byo ari abo muri Sosiyete sivile, akavuga ko buri rwego rugomba gukorana n’izindi mu kubonera igihugu ibisubizo ku bibazo byakizonze.
Joseph Kabila avuga ko kuba mu mwaka wa 2019 yaremeye kuva ku butegetsi mu mahoro byerekana ubushake bwe bwo gutuma igihugu gitekana kandi kikayoborwa mu buryo bwa Demukarasi.
Ku byerekeye ibibazo bya Politiki biri mu gihugu cye, avuga ko nta ruhare na ruto abifitemo, akavuga ko kugira ngo bikemuke ari ngombwa ko abantu babireba mu mizi yabyo.,
Avuga ko ari ibibazo byimbitse kurusha uko abantu babirebera inyuma babibona.
Yemera ko abaturage ba DRC ari bo bakwiye kumva ko bireba mbere y’undi uwo ari we wese.
Ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi buvuga ko Kabila ari umwe mu bantu batera inkunga AFC/M23 haba mu rwego rwa Politiki no mu zindi nzego.
Ni ibintu ubutasi bwa DRC buvuga ko bufitiye ibihamya ariko we akabihakana.