Kabila Yashinze Ishyaka

Joseph Kabila yashingiye muri Kenya Ishyaka yise Sauvons la République démocratique du Congo.

Mu minsi ishize yajyanye yo n’abandi banyapolitiki bamutorera kuriyobora.

Itangazo basoboye bakirangiza kurishinga, rivuga ko intego ari ugukuraho icyo bise igitugu kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bagashyiraho Demukarasi.

Abarishinze bavuga ko bashyigikiye ingingo 12 Kabila aherutse gushyiraho zizafasha mu gutuma igihugu kijya ku murongo.

Banamaganye ibyo urukiko rwa gisirikare ruherutse kwemeza by’uko Kabila akwiye guhanishwa urupfu kuko ari umugambanyi ku gihugu.

Abo banyapolitiki basaba kandi ko habaho ibiganiro bikomatanyije bihuza inzego zose z’ubuyobozi bwa DRC zirimo na Kiliziya Gatulika.

Ishyaka Mouvement Sauvons la RDC ryanzuye ko rigiye gutangiza uburyo bwa dipolomasi bwo gushyira igitutu kuri Tshisekedi binyuze mu kubwira amahanga ko hari impinduka zikenewe mu Repubulika ya Demukarasi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version