Felisiyani Kabuga aratangira kuburana mu mizi kuri uyu wa Kane Taliki 29, Nzeri, 2022. Ni urubanza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakurikirana iby’ubutabera muri rusange bose bari bategereje.
Kabuga ni umukwe wa Habyarimana Juvenal wahoze uyobora u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994.
Yari umwe mu bakire baruta abandi mu Rwanda rwo mu gihe cye ndetse akaba yari umunyamigabane munini mu bashinze radio yitwa RTLM yitwaga ko yigenga ariko igakorera mu kwaha kwa Leta.
Umwe mu bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi wahoze akorera iyi radio witwa Bemeriki Valérie yigeze kubwira itangazamakuru ko we na bagenzi be bategetswe n’abasirikare bari bavuye mu nama yabereye muri Camp Kigali ko bagomba kujya batambutsa amatangazo aranga aho Abatutsi bihishe kugira ngo bicwe.
Inama yabereye muri Camp Kigali yari iyobowe na Col Theoneste Bagosora, Lt Col Renzaho Tharcisse wayobora Umujyi wa Kigali n’abari bayoboye Interahamwe muri Kigali no ku rwego rw’igihugu.
Felisiyani Kabuga yari no mu itsinda ry’abakire bo mu gihe cye bakusanyije amafaranga yo kugura imihoro yaje gukwizwa henshi mu Rwanda kugira ngo izakoreshwe mu gutsemba Abatutsi.
Bemeriki yigeze kugira ati: “ Icyo gihe baraje batubwira ko inama yabereye muri Camp Kigali yemeje ko Abatutsi bose bagomba kwicwa…”
Urubanza rwa Kabuga kandi rurashishikaje kubera ko ari no mu bantu bihishe ubutabera igihe kirekire kubera amafaranga yari afite yahaga abanyabushobozi bakamuhishira.
Yabaye igihe kirekire muri Kenya, aba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, aba mu Bubiligi no mu Buholandi ariko aza gufatirwa mu Bufaransa aho yabaga mu nzu nziza iri mu nkengero z’Umurwa mukuru, Paris.
Muri Kamena, 2021 Kabuga n’abamwunganira basabye ko yafungurwa by’agateganyo kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.
Urwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha rukorera i La Haye mu Buholandi rwarabyanze.
Ni icyemezo cyafashwe ari Taliki 01, Kamena n’abacamanza barimo kuburanisha ruriya rubanza ari bo lain Bonomy ari na we Perezida, yunganiwe n’abacamanza Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.
Ku wa 6 Gicurasi 2021 abunganizi ba Kabuga bandikiye uru Rwego barusaba ko kumuburanisha byaba bisubitswe kubera ubuzima bwe butameze neza cyangwa akarekurwa by’agateganyo ku mpamvu za kimuntu.
Bavugaga ko arekuwe, yaba ashyizwe ahantu hakwemezwa n’ubwanditsi bw’urukiko i La Haye.
Umucamanza yavuze ko Urwego rumaze igihe rugezwaho raporo y’ubuzima inshuro ebyiri mu kwezi, ariko ku wa 15, Mata. 2021 rwategetse ubwanditsi gushyiraho impuguke izasuzuma Kabuga, ikazatanga raporo icukumbuye ku buzima bwe bitarenze ku wa 21 Kamena 2021.
Abunganira Kabuga bavuze ko hagendewe kuri raporo zakorwaga mu buryo budahindagurika, zigaragaza neza ko atameze neza ku buryo yajya imbere y’urukiko.
Babihugaza n’impamvu za kimuntu bagasaba ko kumuburanisha bihita bisubikwa, kugira ngo hubahirizwe uburenganzira n’agaciro bye.
Me Emmanuel Altit umwunganira yasabye ko afungurwa by’agateganyo kubera ko nta kibazo yateza ku maperereza y’Ubushinjacyaha cyangwa ku batangabuhamya, ndetse ngo hashingiwe ku buryo ameze, nta mpungenge zari zihari z’uko yacika.
Ni ibyifuzo ariko byatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, mu myanzuro yo ku wa 18 Gicurasi 2021.
Buhagarariwe na Serge Brammertz, Rashid S. Rashid na Rupert Elderkind ubushinjacyaha bwagaragaje ko “ubusabe bwo gusubika kumukurikirana by’igihe gito cyangwa kirekire buje imburagihe ndetse ko atujuje ibiteganywa ngo umuntu afungurwe by’agateganyo.”
Ubusanzwe ngo gusubika amaburanisha bikorwa hitawe ku mpamvu zirimo ubuzima bw’urwegwa cyangwa aho urubanza rugeze.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko raporo abunganira Kabuga bashingiragaho bavuga ko atameze neza ndetse ko atazigera amera neza ku buryo yaburanishwa, nta shingiro zifite.
Ubushinjacyaha bwavuze ko gusubika amaburanisha kandi abacamanza bakiri mu mirimo mbanzirizarubanza, iriya raporo iramutse yerekanye ko Kabuga afite ubuzima butuma aburanishwa cyangwa se ko mu gihe kiri imbere azaba ameze neza, uburenganzira bwe bwo kuburanishwa hatabayemo gukererwa bwazaba bwarahonyowe.
Izindi ngingo ni uko itegeko riteganya ko umuntu ashobora kurekurwa by’agateganyo, hamaze guhabwa ijambo igihugu kimucumbikiye na Leta arekuwe yajyamo.
Icyo gihe kandi ngo hizezwa ko arekuwe yajya aboneka mu rukiko, ntanateze ikibazo ku bagizweho ingaruka n’ibyo aregwa, abatangabuhamya cyangwa abandi.
Ubundi amasezerano hagati y’Urwego na Leta y’u Buholandi ateganya ko nk’igihugu gicumbikiye gereza zarwo, kigomba kugira uruhare mu kohereza uwarekuwe by’agateganyo mu gihugu yahisemo.
Ntabwo agomba kuguma mu Buholandi, kereka ubwabwo bubyemeye.
Mu myanzuro Guverinoma y’u Buholandi yashyikirije uru rwego ku wa 27 Gicurasi 2021, yavuze ko nta nshingano ifite zo gufasha Kabuga kuba k’ubutaka bwayo igihe yaba arekuwe by’agateganyo, ndetse ngo na we ntiyagaragaje impamvu akwiye kuhaba.
Umucamanza yanzuye ko ashingiye ku mpamvu zatanzwe n’impande zombi, nubwo Kabuga afite iriya myaka ndetse n’uburyo ameze, yihishe ubutabera imyaka isaga makumyabiri nyuma yo kwemezwa kw’impapuro zisaba ko afatwa ku wa 26 Ugushyingo 1997.
Yagize ati “Bityo Urwego ntirwanyuzwe n’ibivugwa na Kabuga ko igihe akenewe yazajya yitaba ndetse akarwishyikiriza bibaye ngombwa.”
Kubera izo mpamvu zose, yanzuye ko Kabuga atujuje ibiteganywa n’itegeko bityo “ubusabe bwe buranzwe.”
Uyu mukambwe w’imyaka 89 yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.
Aregwa ibyaha bitandatu birimo icyaha cya Jenoside, gushishikariza abantu gukora Jenoside, icyaha cy’ubugambanyi mu gukora Jenoside n’ibyaha bitatu byibasiye inyokomuntu.
Afungiwe mu Buholandi by’agateganyo kuva ku wa 26 Ukwakira 2020.
IBUKA ivuga ko Kabuga akwiye kuburanisha agihumeka…
Perezida wa IBUKA Bwana Egide Nkuranga yaraye abwiye itangazamakuru ko IBUKA yishimiye ko kera kabaye Kabuga agiye kuburanishwa, ariko ko bikwiye gukorwa vuba akiriho.
Avuga ko iby’uko arwaye cyane k’uburyo atabasha kwitaba urukiko no kuburana, bidafite ishingiro kubera ko nta gereza itagira uburyo bwo kuvura abafungwa.
Bityo rero na Kabuga akwiye kuvurwa ariko akanitaba inkiko kuko kuba arwaye bidakuraho ko yakoreye inkokomuntu icyaha kidasaza.
Felisiyani Kabuga yavukiye mu cyahoze ari Komini Mukarange muri Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yavutse mu mwaka wa 1938, aba umucuzi ukomeye wacuruje byinshi birimo icyayi n’ibindi.