Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Araha Ikiganiro Radio 10, Ibyo Abaturage Bifuza Ko Yagarukaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Araha Ikiganiro Radio 10, Ibyo Abaturage Bifuza Ko Yagarukaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 April 2024 8:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Saa munani zuzuye kuri uyu wa Mbere taliki 01, Mata, 2024, Perezida Paul Kagame araha ikiganiro radio yigenga yitwa Radio/TV 10. Si kenshi yahaye radio zigenga ibiganiro byihariye kuko akenshi yatumirwaa na Radio na Televiziyo by’u Rwanda.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame ashobora kuza kugaruka ku ngingo zireba u Rwanda zirimo urugendo rwakoze mu myaka 30 ishize rubohowe, aho rugeze mu majyambere, ibibazo birureba ariko bireba n’akarere ruherereyemo.

Ni ikiganiro kiri bube saa munani z’amanywa

Ntabura kandi kugaruka ku mubano w’igihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, umubano wacyo n’Uburundi ndetse n’ikibazo cy’abimukira bazava mu Bwongereza kigiye kumara imyaka itatu aba mbere bataraza.

Ku bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda, umuturage witwa Karangwa avuga ko mu byo Perezida Kagame yaza kugarukaho biremereye imibereho y’Abanyarwanda harimo itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda bituma ibintu bihenda ku isoko.

Uyu muturage wo mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke asaba Umukuru w’igihugu kugira icyo avuga kuri iki kibazo kuko bigoye kubona amafaranga kandi n’abonetse ntagure ibintu bifatika kubera itakara ry’agaciro kayo.

Ati: “ Ubuzima buraduhenda, kubona amafaranga bikagorana kandi nayo ubonye wajya guhaha ugasanga nta kintu kinini utahanye cyangwa ngo ugire n’ayo usagura afatika. Perezida wacu atubwire uko iki kintu cyakemuka amafaranga yacu ntakomeze guta agaciro”.

Karangwa kandi asaba ko Umukuru w’u Rwanda yaza kugaruka ku kibazo giherutse kuvugwa mu itangazamakuru cy’umuceri uva mu mahanga utujuje ubuziranenge, ndetse ngo uwo muceri w’umunyamahanga ukaba wiganje ku isoko ry’u Rwanda.

Hari amakamyo arenga 20 aherutse gusanganwa umuceri w’ibiheri, abawuzanye bategekwa kuwusubizayo cyangwa ugahabwa amatungo.

Undi muturage witwa Concessa Mukaruziga wo mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi avuga ko indi ngingo abona Perezida Kagame yaza kugira icyo avugaho ari iyo gukuraho ‘nkunganire’ ku bagenzi.

Asanga iyo nkunganire yarakuweho imburagihe kuko yavuyeho mu gihe abaturage bari bakiyubaka mu bukungu cyane cyane ko n’ubuhinzi mu bihembwe bitandukanye bwarumbye, umusaruro uba muke.

Ngo kuba igihembwe gishize cy’ihinga cyaragenze neza ntibivuze ko abantu bahise babona amafaranga ahagije ku buryo batega bisi batunganiwe, akitsa cyane cyane ku babyeyi bafite abana benshi biga.

Yagize ati: “ Iby’iki kibazo uzabibona ejo bundi abana nibasubira ku mashuri. Gutegera bisi abana bane wishyura 100% bizashobora umugabo bisibe undi”.

Hari n’undi muturage usaba ko Perezida Kagame yaza kugaruka kuri ruswa ikigaragara mu nzego za Leta kuko ngo n’ubwo bivugwa cyane mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, n’ahandi irahari.

Indi ngingo kandi ni ikibazo cy’ibirombe bidafite ibyangombwa bihagije byo kurinda abacukura amabuye y’agaciro, ibyo birombe bikaba intandaro y’urupfu rwa bamwe mu bacukuzi.

Uretse abagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Huye bikarangira barengejweho itaka kuko kubakuramo byananiranye, hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abandi nabo bicwa nabyo.

Ndetse hari n’abapfa bakomoka mu muryango basangiye, ugasanga habuze gato ngo umuryango uzime.

Umuturage ati: ” Nk’uko Perezida wacu yigeze kuvuga ku by’inyamaswa zaryaga amatungo y’abaturage mu nkengero za Gishwati bigakemuka, ndabizi neza ko agize icyo avuga ku birombe bikunze guhitana abaturage be, hari icyakorwa kandi cy’ingirakamaro”.

TAGGED:featuredIkiganiroKagameRadio
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufana Wa Mukura Yaguye Igihumura Nyuma Yo Gutsindwa Na Rayon
Next Article Umuhanda Muhanga- Ngororero Wafunzwe Kugeza ‘Igihe Kitazwi’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?