Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Ari Muri Azerbaijan Mu Nama Yiga Ku Bidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Kagame Ari Muri Azerbaijan Mu Nama Yiga Ku Bidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2024 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame ari i Baku muri Azerbeijan( Ifoto: ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru)
SHARE

Amakuru Taarifa ifite aravuga ko Perezida Paul Kagame yageze mu Murwa mukuru wa Azerbaijan witwa Baku ahari kubera inama mpuzamahanga ku bidukikikije yitwa COP 29.

Abantu barenga 40,000 barimo Abakuru b’ibihugu 100 bari mu bayitumiwemo.

Faustin Munyazikwiye uyoboye itsinda ry’abatekinisiye b’Abanyarwanda bari i Baku muri iyo nama avuga ko u Rwanda rwasangije amahanga aho rugeze rushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Paris  yo kurengera ibidukikikje yiswe Paris Agreement.
Ni ayo mu mwaka wa 2015.

Munyazikwiye avuga ko u Rwanda rwasangije amahanga imishinga rwashyize mu bikorwa yo kurengera ibidukikije irimo Green Gicumbi, Green Amayaga n’indi nk’iyo.

U Rwanda kandi rwabwiye abitabiriye COP 29 ko rumaze gukusanya miliyoni $200 zo kurufasha gushyira mu bikorwa imishinga rwiyemeje.

Ibiganiro Perezida Kagame yitabiriye, biratangira kuri uyu wa Kabiri taliki 12 bikazarangira kuri uyu wa Gatatu taliki 13, Ugushyingo, 2024.

Imwe mu ngingo zikomeye zizaganirirwa muri iyi nama ku rwego mpuzamahanga ni ukureba aho umuhigo wo gukusanya Miliyari $100 ugeze ushyirwa mu bikorwa.

Amahanga mu mwaka wa 2015 yari yariyemeje kuzakusanya ayo mafaranga kugira azafasha ibihugu gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Gushyuha kw’ikirere bigira ingaruka zirimo no guhindagurika kw’ibihe; nako kukagira ingaruka ku isi harimo kwaduka kw’ibiza nk’imvura nyinshi, inkubi zikomeye, ubutayu no gucika kw’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibinyabuzima.

Nubwo amahanga yari yariyemeje ko ayo mafaranga agomba kuboneka kugira ngo afashe mu ishyirwa mu bikorwa by’iyo mishinga, ibihugu bikize ntibyigeze biyatanga nk’uko byari byarabyiyemeje.

Ni byo byatumye atinda kuboneka.

Perezida Paul Kagame azaganira n’abandi bayobozi bitabiriye iriya nama barimo na Perezida wa Azerbaijan witwa  Ilham Aliyev.

TAGGED:featuredIbidukikijeInamaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarimu 1500 Bagiye Guhabwa Ibikoresho Bibafasha Kwigisha Incuke
Next Article Tayla, Umuhanzi Wamamaye Vuba Kurusha Abandi Ku Rwego Rw’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?