Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Asaba Ingabire Victoire Kuzirikana Akamaro K’Imbabazi Yamuhaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Asaba Ingabire Victoire Kuzirikana Akamaro K’Imbabazi Yamuhaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 March 2024 5:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kiganiro cye na Jeune Afrique Perezida Kagame yabajijwe icyo avuga kuri za raporo za Human Rights Watch zivuga ko atihanganira atavuga rumwe n’ubutegetsi, asubiza ko ibyo atari ukuri.

Abanditsi ba Jeune Afrique bavuga ko hari raporo zijora u Rwanda ko rutajya rwihanganira abarujora bavuga  ibitagenda neza.

Umukuru w’u Rwanda yavuzeko iby’uko ntawe ujora u Rwanda atari byo.

Yavuze ko abarujora ari benshi ndetse banagaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko abo bantu bamwe bahitamo no kumwibasira, baba bavuga ukuri cyangwa batakuvuga.

Kagame yasubije ko ibyo kumujora nta kibazo kirimo ariko akavuga ko abo bamujora nabo baba bagomba gusuzuma ibyo avuga bakarebe niba hari ikibazo kirimo, bakibonamo bakamujora kandi ngo nta kibazo abibonamo.

Ati: “ Ibyo banjora hari ubwo mbisuzuma ngasanga koko hari ibikwiye kugororwa. Nigira kuri byinshi mbona cyangwa numva bamvugaho nabona birimo ikosa nkaryemera kandi nkarikosora ubutaha”.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yibaza impamvu abo muri Human Rights Watch bibanda ku kujora ibibera mu Rwanda nk’aho mu bihugu abakozi bayo bakomokamo ibintu ari shyashya.

Avuga ko niyo bashobora kuba babona ibibera iwabo bibi, babyirengagiza bakabiha uburemere buke kandi mu by’ukuri ntaho bitaniye ahanini n’ibibera ahandi.

Anenga ko abakozi ba Human Rights Watch batanabona ko hari iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize, bakibanda ku bibera mu Rwanda nk’aho ari rwo rwonyine babonyeho uburyo bwo kwandikaho.

Ku byerekeye Ingabire Victoire Umuhoza uherutse gusaba Urukiko rukuru ngo rumuhanagureho ubusembwa ariko rugasanga nta shingiro, kandi akaba yarashakaga kuziyamamariza kuba Perezida, Kagame yavuze ko iby’ibyaha yakoze byemejwe n’abagenzacyaha batandukanye.

Avuga ko abo bose batanze ingingo zifatika zashingiweho urukiko rumukatira arafungwa.

Ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, ni ukuvuga Paul Kagame ubwe, yaje kurekurwa.

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko ibi Ingabire Victoire Umuhoza atahaye uburemere izo mbabazi yahawe.

Yamugiriye inama yo guha agaciro izo mbabazi yahawe ubundi akicecekera.

Kagame kandi yagiriye Ingabire Victoire inama yo kwibuka ko atari hejuru y’amategeko kandi ko nta kintu kimugira igitangaza mu bandi Banyarwanda[kazi].

TAGGED:featuredImbabaziIngabireKagamePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahinzi Bo Muri Afurika Bari Kwiga Uko Ubuhinzi Bwarushaho Kubyazwa Amafaranga
Next Article Guverinoma Yashyizeho Uburyo Bwo Kurinda Ubuhinzi Kwibasirwa N’Ibiza- PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?