Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Asanga Ari Ngombwa Kuzamura Imikoranire Yaza Kaminuza N’Inganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Asanga Ari Ngombwa Kuzamura Imikoranire Yaza Kaminuza N’Inganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 November 2022 6:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye bagenzi be bafatanyije kuyobora ibihugu by’Afurika ko muri Politiki zabo n’ingengo y’imari bagenera za Minisiteri, bagombye kongera n’imikoranire yazo na Kaminuza.

Avuga ko ibi byagira akamaro kanini mu kuzamura ubushakashatsi mu by’inganda bityo n’umusaruro mu gihugu ukiyongera.

Kagame yabivugiye mu nama yaraye itangirijwe i Niamey muri Niger iri kwiga uko urwego rw’inganda z’Afurika rwakongererwa ubushobozi.

Yabisabye nyuma yo kwibutsa abari bamuteze amatwi ko uru rwego rw’ubukungu rudahabwa ingingo y’imari ihagije kandi, nk’uko bizwi, ari rumwe mu nzego zihutisha iterambere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Dukeneye kongera ingengo y’imari ihabwa urwego rw’inganda kandi tugakora k’uburyo imikoranire ya za Kaminuza n’inganda yiyongera.”

Yanakomoje no ku kamaro k’inganda zikora ibijyanye n’ubuvuzi ku baturage b’Afurika, asaba ibigo bishamikiye k’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe gukomereza mu mujyo wo guteza imbere inganda z’imiti.

Perezida Kagame yabwiye abandi bayobozi ko imwe mu nzira ikomeye yatuma iby’inganda bifuza bigerwaho ari ukongera imihahiranire ishingiye ku isoko rusange ry’uyu mugabane.

Mu cyiciro cy’iyi nama gikurikira icyaraye kibaye, Bwana Issoufou Mamadou azageza ku bayitabiriye aho ibintu bigeze mu ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yo kwitabira isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika.

Umukuru w’u Rwanda yasabye ibindi bihugu by’Afurika kongera imbaraga mu gusinya amasezerano abyemerera kuba ibinyamuryango mu buryo butaziguye.

- Advertisement -

Kugeza ubu, u Rwanda rwatangije k’umugaragaro ubucuruzi buhamye na Ghana.

Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika.

Perezida Kagame yabwiye abandi bayobozi ko kugira ngo ibintu bikorwe nk’uko byateguwe, ari ngombwa ko ibihugu bisinya amasezerano yo gutangira gucuruzanya, bikirinda kubigendamo biguru ntege.

Isoko rusange ry’Afurika ryatangijwe Taliki 01, Mutarama, 2021.

Igitekerezo cyo kuritangiza cyatangiye muri 2018, gitangizwa  k’ubushake bw’Abakuru b’ibihugu 28 mu bihugu 54 bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Ni mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe yari yateraniye i Kigali muri Werurwe, 2018.

Mu myaka yakurikiyeho, ibindi bihugu byagiye byihuza n’ibindi byabanje muri uriya muryango wari ugamije gutangiza isoko hagati y’ibihugu by’Afurika.

Isoko ry’Afurika niryo soko rinini kurusha ayandi ku isi iyo ubirebeye ku mubare w’abantu barigize.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko ibihugu byayasinye bigomba gukuraho amahoro y’ibicuruza biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi angana na 90%.

Ibi bicuruzwa bikubiyemo na serivisi.

Biteganyijwe ko ubukungu bushingiye ku bucuruzi hagati y’ibihugu byasinye ariya masezerano buzazamuka ku kigero cya 52% muri 2022, uyu mwaka ukaba ubura ukwezi kumwe n’iminsi mike ngo urangire!

Guhahirana bizimakaza umutekano.

Umuhanga muri Filozofiya w’Umunyarwanda witwa Prof Isaie Nzeyimana yigeze kubwira Taarifa ko uguhahirana kw’Afurika kuzafasha mu kwimakaza umutekano kuko iyo abantu bafite ibyo bahuriyeho, babirinda kugira ngo bitangizwa n’uwo ari we wese.

Prof Isaie Nzeyimana

Prof Nzeyimana avuga ko bisanzwe ko abantu bagira amatiku ari abatagira icyo bakora cyangwa bakorana.

Kuri we iyo umuntu afite ibyo akora, nibyo aha agaciro akirinda icyamurangaza.

Ku rundi ruhande, asanga hari ibyo abakora Politiki bagomba gukemura kugira ngo ubuhahirane bw’abatuye Afurika buzayigirire akamaro.

Muri byo harimo gushyiraho ubwikorezi bunoze kandi buhendutse, kugira ifaranga rimwe no kwirinda amakimbirane ya Politiki.

Prof Nzeyimana avuga ko ubwikorezi bugomba kunozwa kugira ngo ibihingwa cyangwa serivisi zabonetse mu gace kamwe zigezwe mu kandi bidahenze.

Ati: “ Nk’ubu muri Ghana beza inanasi nyinshi zikababorana kandi muri Niger bazikeneye, abo muri Niger nabo bagira inyama nyinshi ariko ugasanga hari ahandi bazibuze. Inaha mu Rwanda tweza ikawa ariko hari ahandi usanga bakoresha ikawa bavana mu Burayi.”

Nzeyimana avuga kandi ko kuba ibihugu by’Afurika bifite amafaranga atandukanye mu gaciro bituma guhahirana bihenda bamwe.

Ubudasa mu gaciro k’amafaranga y’ibihugu by’Afurika nabwo budindiza ubucuruzi n’iterambere ryayo.

 

TAGGED:featuredIsokoKagameNzeyimanaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kanye West Aravugwaho Kwerekana Amashusho Y’Urukozasoni Y’Uwahoze Ari Umugore We
Next Article Rwanda: Ibyo Waguze Nta EBM Uzabyamburwa, Uwabikugurishije Akurikiranwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?