Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Ati: Ibiri Kubera DRC Biza Ninde Utarabirebaga?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ati: Ibiri Kubera DRC Biza Ninde Utarabirebaga?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 January 2025 7:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yabajije bagenzi be bagize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba niba aho ibintu bigeze mu Burasirazuba bwa Repubulika bitaratangiye buri wese abireba.

Mu ijambo yabagejejeho mu buryo bw’ikoranabuhanga yabanje kubasaba ko bamwemerera agatangiza ibibazo wenda bikaza kuba ari byo biherwaho mu biganiro bari bugirane.

Kagame yagize ati: “ Reka ntangize ibibazo runaka wenda byaza kudufasha mu biganiro turi bugirane. Ibiri kuba muri iki gihe, bitangira twese ntitwabirebaga? Ariko reka nivuze ibindeba kuri njye: Njye byose uko byatangiye narabirebaga”.

Avuga ko yahisemo kubikurikirana kuko yabonaga ko ntawe ubyitayeho ngo arebe aho biva n’aho bigana, abigire ibye.

Yemeza ko yabonaga ko nta muntu witeguye gutanga ubufasha bwo kwerekana icyakorwa ngo ibintu bigire aho biva n’aho bigana hazima.

Kagame kandi yabajije abayobozi bagenzi be icyo bakoze mu gihe ibintu byari bigitangira n’ibyo bari gukora aho bigeze ubu n’icyo bashaka gukora mu gihe kiri imbere.

Yakomoje ku ngingo yari igarutsweho na mugenzi we Samia Suluhu y’uko Abakuru ba EAC n’abandi bakoze ubuhuza batanze ibitekerezo byinshi kenshi byerekana icyakorwa ngo ibintu bibe byiza ariko biba amasigaracyicaro.

Perezida w’u Rwanda yageze naho abaza bagenzi  be niba mu by’ukuri EAC ibaho ndetse nicyo imaze niba iriho nk’uko bivugwa.

Yatanze urugero rw’uko n’igihugu cya EAC cyari kiri kuganirwaho, ni ukuvuga DRC, kitari kiri muri ibyo biganiro we na bagenzi be bagiranaga.

Yunzemo ko ikindi kerekana ko Tshisekedi adashaka amahoro ari uko n’igihe EAC yatangaga umuti w’uko amahoro yagaruka mu Burasirazuba bwa DRC yabyanze, ahubwo asaba ko ubuhuza bwakorwa na SADC.

SADC nayo yabijemo ariko nabyo muri iki gihe biragenda biguru ntege.

Kagame yavuze ko ikibabaje ari uko no muri EAC usanga nta muti uhuriweho n’abayobozi bayo urashakwa, ahubwo bigasa n’aho buri gihugu gitekereza uwo kibona ko ukwiye.

Ati: “Ntekereza ko no hagati yacu muri aka Karere bishoboka ko dufite imyumvire itandukanye ku kibazo n’imiterere yacyo, ibi bikaba byaratumye tuticarana ngo twemeranye cyangwa se ntitwemeranye ku cyakorwa kuri iki kibazo”.

Asanga uko bigaragara ahubwo, buri gihugu cyahisemo kubyikorera ukwacyo, gishingiye k’ukuntu kibona ibibera muri Congo cyangwa ku nyungu kihafite, abantu bakumva ko ibintu ari ibyo.

Avuga ko iyi miterere ari nayo ituma hari abafite inyungu muri DRC batereye agati mu ryinyo birengagiza ibibazo bihari kubera ko hari ibyo bahabwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko bigaragara ko , ku ruhande rumwe, ibihugu bya EAC byerekana ko biri kumwe kuri kiriya kibazo, mu gihe, ku rundi ruhande, buri gihugu ahubwo kikorera ibyacyo, bikireba kuri icyo kibazo.

Yashyizemo indi ngingo y’uko niyo ibihugu byose bya EAC byakwitwara neza muri iki kibazo, ari ngombwa ko urundi ruhande rurebwa nacyo narwo ruhabwa umwanya rugatanga umusanzu mu kugikemura.

Ibiganiro byaraye bibereye i Nairobi byitabiriwe n’Abakuru ba EAC ukuyemo Felix Tshisekedi uyobora DRC.

Byatumijwe na William Ruto uyobora uyu Muryango akaba na Perezida wa Kenya.

TAGGED:AbakurufeaturedIbihuguInamaIntambaraKagameKenyaRutoTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abacanshuro Bafashaga FARDC Baciye Mu Rwanda Bacyurwa Iwabo
Next Article USA: Indege Yarimo Abantu 60 Yagonganye Na Kajugujugu Ya Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?