Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko yabwiye kenshi Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko gukomeza gushinja u Rwanda kuba inyuma y’abamutera ari ukwihunza inshingano ze nk’Umukuru w’igihugu.
Yabibwiye The Bloomberg ubwo umunyamakuru wayo yamubazaga ubutumwa yaha Perezida Tshisekedi umaze iminsi ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibitero bya M23.
Perezida Kagame ati: “ Si ibyo mubwira aka kanya kuko hashize igihe mbimubwira kenshi ko gukomeza gushinja abandi kugira uruhare mu bibera mu gihugu cye ari ukwirengagiza inshingano ze.”
Umukuru w’u Rwanda yabwiye umunyamakuru wa The Bloomberg ko mbere y’uko Perezida Tshisekedi ashinja abandi kugira uruhare mu bibera iwe, yagombye kureba uko akemura ibibazo bimaze iminsi mu gihugu cye, bimwe biterwa na bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko ibyo byose babirengaho, bakumvikanisha ko ibibazo igihugu cyabo gifite bikomoka mu Rwanda.
Ngo baherutse kurenza ingohe ibyo byose ahubwo bahitamo kwifatanya na FDLR kugira ngo barwane na M23 nyuma baza kubishyiramo n’u Rwanda.
Nyuma y’uko ibi bibaye, intambara ikarota, hari ibisasu byatangiye kugwa mu Rwanda biturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bikomeretsa abaturage bo muri Musanze na Burera bisenya n’imitungo y’abo.
Rwanda 🇷🇼🇨🇩 DR Congo
This is what rwandan president Paul Kagame had to tell his Congolese counterpart Félix Tshisekedi on the tensions between the two countries.#QatarEconomicForum#FactsOnRwanda #RwOT pic.twitter.com/OaKQkxMVVe
— Facts On Rwanda (@FactsOnRwanda) June 22, 2022
Perezida Kagame avuga ko nyuma yo kuganira na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yari azi ko Tshisekedi yumvise igikwiye gukorwa kugira ngo ibintu bigende neza ariko ngo yaje kubona bigenze uko bimeze muri iki gihe.
Icyakora Perezida Kagame avuga ko hari ibyakozwe mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byakomeza gufata indi ntera, ibyo bikaba ari ibikorwa by’ubuhuza byakozwe na Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço na mugenzi we wa Kenya Uhuru Muigai Kenyatta.
Ibya M23 Si Iby’u Rwanda…
Ubwo M23 yirukanwaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bisa n’aho itemeye ko itsinzwe intambara kuko abarwanyi bayo bahisemo guhungira muri Uganda kandi bajyanayo zimwe mu ntwaro zabo.
Bagezeyo bahashinze ibirindiro, bayoborwa na Bertrand Bisimwa, uyu akaba yaragiye kuba mu Murwa mukuru Kampala.
M23 yakubitiwe muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’urugamba rwo kuyirukana rwari ruhuje ingabo za UN n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Twibukiranye ko M23 ari umutwe wa gisirikare washinzwe n’abahoze mu ngabo za Joseph Kabila bahujwe nazo nyuma y’uko umugabo witwa Laurent Nkunda wari warashinze umutwe CNDP yari amaze gutsindwa.
Abahoze ari abarwanyi ba Nkunda bamaze kugera mu ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo bumva ntibahisanga, batangira gushaka uko bashinga umutwe wabo.
Umwe muri bariya basirikare witwa Sultan Makenga yaje kumenya ko hari umugambi w’uko we na bagenzi be bari hafi gutabwa muri yombi, hanyuma abarya akara baracika.
Bahise batangiza umutwe w’inyeshyamba.
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabuze uko zibigenza, bituma bariya barwanyi babona uburyo bwo kwisuganyiriza mu bice bituriye Goma.
I Kinshasa hari ibinyamakuru byahise byihutira kwandika ko u Rwanda rugomba kuba ari rwo rufasha M23 kubera ko yari yahisemo kuza gukambika hafi yarwo!
Umuryango mpuzamahanga nawo wabibonye utyo uhita wohereza abasirakare ba UN biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ngo baze birukana abarwanyi ba M23 bamwe bavugaga ko barimo n’ingabo z’u Rwanda zagiye kubaha umusada.’
Abakongomani benshi bitaga abarwanyi ba M23 Abanyarwanda, bigasa n’aho umuntu wese uvuga Ikinyarwanda bimugiraUmunyarwanda!
Abenshi mu barwanyi ba M23 bari Abatutsi b’Abagogwe bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hamwe n’Abahutu bo muri kiriya gihugu.
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zimaze gukubita inshuro abarwanyi ba M23 zahise zitangira kubyina intsinzi.
Umujenerali wari uziyoboye ahinduka intwari mu gihugu.
Ikibabaje ni uko uyu musirikare mukuru yaje kwicwa nyuma gato y’iriya ntsinzi.
Bamwe bemeza ko yishwe na bagenzi be bamugiriye ishyari, abantu bakabihakana.
M23 yo yahungiye muri Uganda.
Ibiganiro by’amasezerano y’amahoro byarapfubye!
Nyuma yo guhungira muri Uganda, hakurikiyeho ibiganiro hagati y’abayobozi ba M23 n’ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo harebwe uko bariya barwanyi basubizwa mu gisirikare.
Nta kintu kinini ibi biganiro byagezeho!
Hari umunyamakuru witwa Marc Hoogsteyns uherutse kwandika ko yaganiriye kenshi n’abarwanyi ba M23 bamubwira ko batengushywe kandi baterwa ipfunwe n’uko nta kintu kinini biriya biganiro byagezeho.
Uko gutenguhwa kwatumye hari bamwe batoroka inkambi, bahunga bagana hafi y’u Rwanda abandi bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Abenshi mu bari abarwanyi b’uriya mutwe bahisemo guhungira muri Pariki yitwa Virunga, bahaba badatuje mu bwigunge no gukubita agatoki ku kandi bavuga ko batengushywe n’Umuryango mpuzamahanga ufatanyije na Guverinoma ya Congo Kinshasa.
Aho mu Birunga kandi bagabweho ibitero n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo kubaca intege burundu.
Bivugwa ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zabaga zahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwa Uganda kugira ngo zikoreshe ubutaka bwayo zigaba ibitero kuri bariya barwanyi.
Birumvikana ko abarwanyi ba M23 batari bafite imbaraga nk’izo bahoranye zo kwirwanaho aho mu Birunga bya Uganda.
Hagati aho mu gace ka Masisi hari Abatutsi b’Abagogwe bishwe, abandi barameneshwa.
Bamwe bahungiye mu Rwanda abandi baboneza iya Uganda.
Hari bamwe baje kugira amahirwe bashakirwa ubuhingiro muri Amerika no muri Australia.
Mu gutwikira no kwica Abatutsi b’Abagogwe bo muri Masisi, hari abibwiraga ko ari bwo buryo bwo gukemura ikibazo cyabo muri kariya gace ka Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Hari imibare ivuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda( yahagaritswe ihitanye abagera kuri Miliyoni) muri Kivu y’Amajyaruguru habarurwaga Abatutsi bagera ku 230,000.
Mu myaka 27 ishize hari abatarenze 15 000!
Bamwe muri bo ntibakigira ubutaka bwabo bwite, ndetse n’inka zabo zarariwe.
Iyo bahisemo guhaguruka ngo barwanire uburenganzira bwabo bwo kubaho, amahanga avuga ko ari u Rwanda rubari inyuma.
Ikindi kibazo gikomerera bariya bantu ni uko amateka yagaragaje ko bahitamo abayobozi badashoboye.
Kudashishoza kwabo kwatumye batsindwa.
Umwe muri bo ni Laurent Nkunda, utarabonye ko ibijya gucika bica amarenga ngo agire icyo akora amazi ataramurengana inkombe.
Ku rundi ruhande, Umuryango mpuzamahanga ntiwigeze ushyira igitutu ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo zemere ko bariya barwanyi bagarurwa mu gisirikare.
Ibi rero byatumye bo ubwabo[abarwanyi ba M23] bahitamo kwirwanaho, basanga nta kindi bakora uretse kurwana wenda bakagwa ku rugamba aho gupfa bangara.
Ubwo M23 yashushubikanywaga amasasu ayiri hejuru igahungira muri Uganda, Umuryango mpuzamahanga wari wasezeranyije ko undi mutwe ugomba ‘gukubitirwa ahareba i Nzega’ ari FDLR.
Igitangaje ni uko bitegeze biba!
Hari ibitero bito byagabwe ku birindiro bya FDLR ariko mu by’ukuri byari ibyo kwerekana ko hari igikorwa kandi ntacyo.
Ni ibitero wakwita ko byari ibyo ‘gutanga abagabo.’
Abantu ntibatinze muri rusange kubona ko ingabo za FARDC zitari ziteguye kurasana n’abarwanyi bagize umutwe wakoranye nazo igihe kirekire kandi basangiye byinshi birimo n’amabuye y’agaciro kiriya gihugu gikizeho.
Byaje kugera n’aho ingabo za FDLR zihawe rugari zikajya zitera inkunga undi mutwe w’abarwanyi biganjemo Abahutu bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Nyatura.
Ni ngombwa kwibuka ko 70% by’abatuye Kivu y’Amajyaruguru ari Abahutu bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ni ibyemezwa na Hoogsteyns.
Bagiye yo mu mwaka ya za 1920 boherejwe yo n’Abakoloni b’Ababiligi kugira ngo bahinge kuko bari bafite imbaraga kurusha abandi bari bahatuye muri kiriya gihe.
Ibibazo bya DRC cyane cyane muri Kivu y’Amajyaruguru ntibyigeze bicyemuka mu buryo burambye kandi iki kibazo cyatangiye guhera mu mwaka wa 1996 kugeza n’ubu.