Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Avuga ko Abakoreye Abatutsi Jenoside Batasize Amafaranga Y’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Avuga ko Abakoreye Abatutsi Jenoside Batasize Amafaranga Y’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2023 1:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Kongere ya FPR Inkotanyi yari iri ku munsi wayo wa kabiri, Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi mukuru w’uyu muryango yavuze ko ubwo igihugu cyabohorwaga, abakibohoye basanze nta n’igiceri na kimwe kiri mu isanduku ya Leta.

Yavuze ko habayeho ‘gukukumba’ umutungo wose w’agaciro wa Leta ntibasiga namba.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo bibabaje kuba barakukumbye isanduku ya  Leta ariko ngo nta gitangaza kiri mo kubera ko ababikoze bari bamaze kwica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe.

Umutungo wa mbere w’agaciro igihugu cyari gifite ni abaturage bacyo kandi benshi bari bamaze kwicwa.

Avuga ko aho u Rwanda rugeze muri iki gihe ari aho kwishimira kubera ko ubwo Jenoside yahagarikwaga, hari abantu batari bafite n’imyenda yo kwambara.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko icyo gihe hashyizwe ho Leta kandi iyo Leta yakoze uko ishoboye ibona amafaranga, abantu bagura imyenda barambara.

Mu buryo bwo gutebya, yavuze ko icyo ari bwo bwa mbere yambaye costume.

Mu ijambo rye  Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko agaciro kabo ari kanini kandi bakumva ko ntawe ukwiye kubagaraguza agati.

Avuga ko Abanyafurika muri rusange bakwiye kumva ko atari ibiryo abakomeye bashyira ku meza bakabyihereza.

Ngo imyumvire yo kumva ko hari abantu barusha abandi agaciro, bumva ko bakwiye gufata abandi nk’abantu baciriritse, ikwiye gucika.

Yabwiye abari bari aho ko mu myumvire n’imigirire y’Abanyarwanda, hari ibintu bitatu bahisemo kandi byabagiriye akamaro.

Ibyo ni ukuba UMWE. Muri uko kuba UMWE ngo ntibibuza ko hari ibyo abantu batandukaniraho ariko ko bidakwiye kubacamo ibice.

Avuga ko uko buri Munyarwanda wese yaba ameze, agomba kumva ko ari kumwe na mugenzi we kandi bose bafite agaciro mu gihugu.

Perezida Kagame ati: “ Abize, abatarize, abakomeye, aboroheje, abakize, abakennye….bose bagomba kunga ubumwe.”

Ikindi ni ugutekereza no gukora ibintu binini.

Avuga ko Abanyarwanda badakwiye gutekereza ibintu bito, biciriritse.

Icya gatatu ni ukubazwa ibyo buri wese ashinzwe mu rwego rwe.

Buri Munyarwanda agomba kumva ko azabazwa ibyo akora yikorera cyangwa akorera abandi.

Avuga ko ‘abo bandi’ atari Abanyarwanda gusa ahubwo ko harimo n’Abanyamahanga kuko uko byagenda kose abantu bakenerana binyuze mu kugendererana.

 

TAGGED:featuredFPRInkotanyiJenosideKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburayi Ntibushaka Ko U Burusiya Buyobora Akanama Ka UN Gashinzwe Amahoro
Next Article Ingamba Za Burera Mu Kwikura Mu Ngaruka Za Kanyanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?