Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yabwiye Abakuru Ko N’Abato Bashobora Kuyobora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yabwiye Abakuru Ko N’Abato Bashobora Kuyobora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 August 2023 6:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma y;u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kuba muri Guverinoma hashyizwemo abayobozi bakiri bato, ari ingirakamaro kubera ko n’abo babikwiye.

Abo yavugaga ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko Sandrine Umutoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Jeanine Munyeshuli.

Perezida Kagame yabwiye bari baje muri iki gikorwa cyabereye mu Biro bye ati: “Ariko buri gihe nta wabura kwibutsa ko imirimo nk’iyi kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano kuri bo ubwabo, abo bayobora ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu.”

Yabwiye abari bamaze kurahira ko bakiri bato kandi ko kubaha inshingano bigamije guha urubyiruko muri rusange inshingano kugira ngo rukure rwumva ko atari urwo gukurikira gusa, ahubwo rufite n’inshingano zo gufasha mu guteza imbere u Rwanda.

Ati: “… Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu ari abakobwa, abahungu, abagore bazabibonamo…”

Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi

Iby’uko urubyiruko rugomba kuba urw’imbere mu guteza imbere igihugu cyarwo Perezida Kagame aherutse kubigarukaho mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt iherutse kuba ku nshuro ya 10.

Yababwiye ko bagomba gukora k’uburyo u Rwanda n’Afurika bitaba ahantu hokamwe n’ubukene, ngo ahandi hakire ariko hatindahare.

Kagame yibukije urubyiruko rw’Afurika ko Imana irema abantu itigeze igira abo igenera gukira ngo abandi ibagene ubukene, aboneraho kubasaba gukora k’uburyo ubukene buranduka mu Banyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange.

Uretse Munyeshuli na Umutoni barahiriye kutazatatira indahiro yo gukorera Abanyarwanda, undi wabirahiriye ni Major Genera Albert Murasira wahawe kuyobora Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA.

Min Albert Murasira
Sandrine Umutoni
Jeannine Munyeshuli
TAGGED:AbakuruAbatofeaturedGeneralIndahiroKagameMurasiraRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarundi Basabwe Kwirinda Gukorana N’Abanyarwanda ‘Bakora Iterabwoba’
Next Article Ruhango: Yavuze Uko Yataye Mu Bwiherero Umwana We W’Imyaka Itatu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?