Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma y;u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kuba muri Guverinoma hashyizwemo abayobozi bakiri bato, ari ingirakamaro kubera ko n’abo babikwiye.
Abo yavugaga ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko Sandrine Umutoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Jeanine Munyeshuli.
Perezida Kagame yabwiye bari baje muri iki gikorwa cyabereye mu Biro bye ati: “Ariko buri gihe nta wabura kwibutsa ko imirimo nk’iyi kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano kuri bo ubwabo, abo bayobora ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu.”
Yabwiye abari bamaze kurahira ko bakiri bato kandi ko kubaha inshingano bigamije guha urubyiruko muri rusange inshingano kugira ngo rukure rwumva ko atari urwo gukurikira gusa, ahubwo rufite n’inshingano zo gufasha mu guteza imbere u Rwanda.
Ati: “… Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu ari abakobwa, abahungu, abagore bazabibonamo…”
Iby’uko urubyiruko rugomba kuba urw’imbere mu guteza imbere igihugu cyarwo Perezida Kagame aherutse kubigarukaho mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye YouthConnekt iherutse kuba ku nshuro ya 10.
Yababwiye ko bagomba gukora k’uburyo u Rwanda n’Afurika bitaba ahantu hokamwe n’ubukene, ngo ahandi hakire ariko hatindahare.
Kagame yibukije urubyiruko rw’Afurika ko Imana irema abantu itigeze igira abo igenera gukira ngo abandi ibagene ubukene, aboneraho kubasaba gukora k’uburyo ubukene buranduka mu Banyarwanda by’umwihariko n’Abanyafurika muri rusange.
Uretse Munyeshuli na Umutoni barahiriye kutazatatira indahiro yo gukorera Abanyarwanda, undi wabirahiriye ni Major Genera Albert Murasira wahawe kuyobora Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA.