Kagame yoherereje umwami wa Maroc ubutumwa bwo kumufata mu mugongo nyuma y’urupfu rwa Nyina, umugabekazi Lalla Latifa.
Ubwo butumwa mu Kinyarwanda buragira buti: “ Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye ku giti cyanjye, mboherereje ubu butumwa bwo kubafata mu mugongo kubera urupfu rw’umubyeyi wanyu umugabekazi Lala Latifa. U Rwanda rwifatanyije n’ubwami bwa Maroc n’abaturage bayo muri ibi bihe bitaboroheye”.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame burerekana ko u Rwanda rufite kandi rwifuza gukomeza kugirana umubano mwiza n’ubwami bwa Maroc.
Umugabekazi Lalla Latifa yari umubyeyi wubashywe cyane mu bwami bwa Maroc, kandi urupfu rwe rwashegeshe abaturage b’ubu bwami.
Umwami wa Maroc Mohammed VI yigeze gusura u Rwanda na Perezida Kagame nawe mu mwaka wa 2016 yasuye ubwami bwa Maroc yambikwa umudali n’umwami Muhammed VI.
Abashoramari bo muri Maroc nabo bafite ibikorwa byinshi mu Rwanda birimo n’ibijyanye n’ubuhinzi.
Ubwami bwa Maroc bufite Ambasade mu Mujyi wa Kigali n’u Rwanda rukayigira i Rabbat mu Murwa mukuru.
Uwo ni Amb Shakilla Kazimbaya Umutoni.