Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye N’Ikigo Cy’Abanyamerika Gikurikirana Ibibera Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ikigo Cy’Abanyamerika Gikurikirana Ibibera Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2023 11:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko ari mo muri Amerika ruzarangira ubwo azaba arangije kugeza ijambo ku bagize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame yakiriwe ku meza n’abagize Umuryango witwa American Globol Strategies.

Uyu muryango washinzwe n’uwahoze ari Umujyanama mu by’umutekano muri Perezidansi y’Amerika witwa Robert O’Brien.

Yari umujyanama mu by’umutekano ubwo Amerika yayoborwaga na Donald Trump.

American Global Strategies ni ikigo cy’Abanyamerika gikorera i New York.

Abagize uyu muryango ni inararibonye mu mategeko mpuzamahanga, abahanga  mu mateka n’imibanire y’ibihugu, bose bakaba bahuje intego yo kwigira hamwe uko ibintu ku isi byifashe.

Bacunga uko ibihugu bibanye, uko bigirana amasezerano mu bucuruzi[butandukanye], bakareba uko amakimbirane ya politiki akemurwa haba imbere mu bihugu runaka cyangwa hagati y’igihugu n’ikindi.

Abakorana n’iki kigo bagirwa inama y’uburyo bakwitwara mu bintu bitandukanye birimo ubucuruzi n’imari, umutekano mu kirere, mu mazi, ikoranabuhanga, urwego rw’ingufu ndetse n’ibyerekeye abikorera ku giti cyabo.

Undi wagize uruhare mu gushinga American Global Strategies ni uwahoze akora  mu by’umutekano witwa Alex Gray.

Mu nama zitandukanye  kandi, Perezida Kagame yahuye n’abandi bayobozi b’ibigo binini.

Abo barimo Albert Bourla uyobora ikigo Pfizer baganira uko imikoranire y’iki kigo n’u Rwanda yakongererwa imbaraga.

Undi bahuye ni Sultan Ahmed bin Sulayem uyobora ikigo kitwa DP World baganira uko iki kigo cyakwagura ishoramari ryacyo mu Rwanda, rikiyongera ku kigo Kigali Logistics Platform (KLP) gikora nka gasutamo iri imbere mu gihugu.

Perezida Paul Kagame kandi yahuye n’abandi bayobozi barimo uwa Zipline witwa Keller Rinaudo ndetse n’abagize Akanama Ngishwanama Ka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kitwa Presidential Advisory Council (PAC).

Umukuru w’u Rwanda azageza ijambo ku bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Nzeri, 2023.

TAGGED:AbayoboziInamaKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igitutu Cy’Abafana Cyatumye Umuyobozi Muri Rayon Yegura
Next Article Polisi Irasaba Abanyonzi Kubahiriza Isaha Yo Gutaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?