Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yaganiriye N’Ikigo Cy’Abanyamerika Gikurikirana Ibibera Ku Isi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ikigo Cy’Abanyamerika Gikurikirana Ibibera Ku Isi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2023 11:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko ari mo muri Amerika ruzarangira ubwo azaba arangije kugeza ijambo ku bagize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Kagame yakiriwe ku meza n’abagize Umuryango witwa American Globol Strategies.

Uyu muryango washinzwe n’uwahoze ari Umujyanama mu by’umutekano muri Perezidansi y’Amerika witwa Robert O’Brien.

Yari umujyanama mu by’umutekano ubwo Amerika yayoborwaga na Donald Trump.

American Global Strategies ni ikigo cy’Abanyamerika gikorera i New York.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abagize uyu muryango ni inararibonye mu mategeko mpuzamahanga, abahanga  mu mateka n’imibanire y’ibihugu, bose bakaba bahuje intego yo kwigira hamwe uko ibintu ku isi byifashe.

Bacunga uko ibihugu bibanye, uko bigirana amasezerano mu bucuruzi[butandukanye], bakareba uko amakimbirane ya politiki akemurwa haba imbere mu bihugu runaka cyangwa hagati y’igihugu n’ikindi.

Abakorana n’iki kigo bagirwa inama y’uburyo bakwitwara mu bintu bitandukanye birimo ubucuruzi n’imari, umutekano mu kirere, mu mazi, ikoranabuhanga, urwego rw’ingufu ndetse n’ibyerekeye abikorera ku giti cyabo.

Undi wagize uruhare mu gushinga American Global Strategies ni uwahoze akora  mu by’umutekano witwa Alex Gray.

Mu nama zitandukanye  kandi, Perezida Kagame yahuye n’abandi bayobozi b’ibigo binini.

- Advertisement -

Abo barimo Albert Bourla uyobora ikigo Pfizer baganira uko imikoranire y’iki kigo n’u Rwanda yakongererwa imbaraga.

Undi bahuye ni Sultan Ahmed bin Sulayem uyobora ikigo kitwa DP World baganira uko iki kigo cyakwagura ishoramari ryacyo mu Rwanda, rikiyongera ku kigo Kigali Logistics Platform (KLP) gikora nka gasutamo iri imbere mu gihugu.

Perezida Paul Kagame kandi yahuye n’abandi bayobozi barimo uwa Zipline witwa Keller Rinaudo ndetse n’abagize Akanama Ngishwanama Ka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kitwa Presidential Advisory Council (PAC).

Umukuru w’u Rwanda azageza ijambo ku bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Nzeri, 2023.

TAGGED:AbayoboziInamaKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igitutu Cy’Abafana Cyatumye Umuyobozi Muri Rayon Yegura
Next Article Polisi Irasaba Abanyonzi Kubahiriza Isaha Yo Gutaha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuyobozi Mukuru Wa Croix Rouge Ku Rwego Rw’Isi Yasuye u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

AI: Igikoresho Cy’Ingirakamaro Ku Munyamakuru Uzi Icyo Ashaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?