Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko kuri uyu wa Mbere yaraye yakiriye Qimiao Fan, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda.
Kuri X handitse ko baganiriye k’ubufatanye busanzwe hagati y’uru rwego n’u Rwanda ubu no mu gihe kizaza.
Perezida Kagame yaherukaga kwakira uyu muyobozi tariki 13 Gashyantare 2025, bakaba baraganiriye ku mishinga ihuriweho hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda.
Mu mwaka wa 1963 nibwo u Rwanda rwatangiye kuba umunyamuryango wa Banki y’isi, ubu imyaka irenga 60.
U Rwanda muri iki gihe rushimirwa kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Banki y’Isi bitewe n’uko rukoresha neza inguzanyo ruhabwa.
Ruri mu bihugu byakoresheje neza inguzanyo rwahawe, bikagaragarira mu kuzamura urwego rw’imibereho y’abaturage.
Muri Gicurasi 2019, u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $ 60 agamije kongera serivisi z’ibanze n’amahirwe y’ubukungu agenewe impunzi.
Muri uwo mushinga harimo kubaka ibikorwaremezo by’amashuri, ibigo nderabuzima, imihanda no gutanga amahugurwa ku myuga no kongera amahirwe yo kubona inguzanyo, hagamijwe guteza imbere imirimo n’imibereho myiza y’ abaturage.
Hagati aho, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya ikibazo cy’ibiribwa bike , Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni $26.3.
Ni umushinga ushyirwa mu bikorwa mu turere umunani hagamijwe kongera umusaruro w’imyaka ku kigero cya 15% no guteza imbere isoko ry’umusaruro ku kigero cya 25%, bikazagirira akamaro ingo z’abahinzi 38,000.
Muri Nzeri, 2022, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yafatanyije na Banki y’Isi mu gutangiza umushinga CDAT.
Ni umushinga wagombaga kuzamara imyaka itanu, ugamije kunoza ubuhinzi no kugabanya igihombo kijyana nabyo binyuze mu kwagura ibikorwa byo kuhira no kongera isoko ku bahinzi n’abacuruzi b’ibituruka ku buhinzi.
Muri wo hari handitse mo ko wagombaga kuzafasha abahinzi kubona inguzanyo n’ubwishingizi mu buhinzi, ukazagera ku ngo zigera ku 235,977, aho by’umwihariko abagore n’urubyiruko bagombaga kwitabwaho kurusha ibindi byiciro.