Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yageze Muri Turikiya Kuganira Na Mugenzi We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yageze Muri Turikiya Kuganira Na Mugenzi We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2025 8:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Turikiya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Kuri uyu Kane Perezida Kagame azahura na mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan bakazanaganira n’itangazamakuru.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazasura imva y’Umuyobozi w’icyubahiro wa Turikiya ari na we Perezida wa mbere w’icyo gihugu witwa Mustafa Kemal Atatürk.

Perezida Recep Tayyip Erdoğan yateguye n’umusangiro azakiramo mugenzi we Paul Kagame.

U Rwanda na Turikiya bifitanye umubano ukomeye mu bucuruzi no kubaka ibikorwa remezo.

Sosiyete Summa yo muri Turikiya niyo yarangije kubaka Kigali Covention Center, yubaka Kigali Arena(yaje kwitwa BK Arena) ndetse ni na yo yavuguruye Stade Amahoro.

Muri Mutarama 2023 u Rwanda na Turikiya byasinye amasezerano atatu ajyanye n’ubufatanye mu muco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

–

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinyiwe na Dr. Vincent Biruta wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga naho Turikiya  yari ihagarariwe na Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu wari wasuye u Rwanda.

Turikiya yateye imbere mu ngeri nyinshi haba mu bya gisirikare, ubukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Imibare igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turikiya byavuye kuri miliyoni 31$ mu mwaka wa 2019 bikagera kuri miliyoni 178 $ mu mwaka wa 2022.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yuksel aherutse kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena, Dr. Kalinda Francois Xavier wamwakiriye mu biro bye.

Amb. Aslan Alper yabwiye RBA ko yishimira ubufatanye mu iterambere hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, kandi ko ari intambwe izakomeza kwimakazwa ku nyungu z’impande zombi.

TAGGED:featuredKagameRwandaTurikiyaUmubanoUrugendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwibukije Amahanga Ko DRC Ibanye Neza Na ADF Na FDLR
Next Article DRC: Ubuyobozi Bwategetse Ko Nta Bwato Buto Bwongera Guca Mu Kivu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?