Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuyobozi Wa MTN Group N’Uwa UCI
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yagiranye Ibiganiro N’Umuyobozi Wa MTN Group N’Uwa UCI

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2021 10:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita, uri mu Rwanda mu gihe icyo kigo cyitegura gushyira ku isoko imigabane muri MTN Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo MTN Rwandacell Plc izinjira ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE), nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba zirimo Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority (CMA).

MTN Rwanda iheruka gutangaza ko ku isoko hazashyirwa imigabane 1.350.886.600, umugabane umwe ukazaba ugura 269 Frw.

Ibyo bizahuzwa n’iseswa rya Crystal Telecom yari igizwe n’abantu bafite imigabane 20% muri MTN Rwanda, mu gihe 80% isigaye ari iya MTN Group yo muri Afurika y’Epfo. Bazahita baba abanyamigabane noneho muri MTN Rwanda.

Izahita iba ikigo cya cumi kuri iri soko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, risanzweho RH Bophelo Ltd, Crystal Telecom, Bralirwa, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Banki ya Kigali, Kenya Commercial Bank (KCB), Equity Bank Group Ltd na I&M Bank Rwanda.

MTN Rwandacell (MTN Rwanda) yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Ni cyo kigo cya mbere cyagejeje mu Rwanda serivisi z’itumanaho rya telefoni ngendanwa.

Kagame yanakiriye umuyobozi wa UCI

Perezida Kagame kandi ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yakiriye Umuyobozi w’ihuriro ry’umukino w’amagare ku isi, International Cycling Union, UCI, David Lappartient. Ari mu Rwanda mu gukurikirana Tour du Rwanda 2021.

Iri rushanwa ryasoje umunsi waryo wa kabiri ubwo abasiganwa basorezaga mu Karere ka Huye.

U Rwanda kandi ruheruka gutanga ibyangombwa bisabwa byose kugira ngo Umujyi wa Kigali uzakire Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera muri Afurika mu 2025.

Perezida Kagame hamwe na David Lappartient uyobora UCI
Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yari muri ibi biganiro
Perezida Kagame hamwe na Ralph Mupita uyobora MTN Group
TAGGED:featuredMitwa Ng’ambiMTN RwandaRalph Mupita
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Yashyizeho Uburyo Butuma Abantu Barushaho Kuryoherwa Na Tour du Rwanda
Next Article Ubushinjacyaha Bwasabye Ifungwa Ry’Iperereza Ku Ruhare Rw’Abajenerali B’Abafaransa Muri Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?