Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yibukije Abanyarwanda Ko Bose Bareshya Imbere Y’Amategeko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Yibukije Abanyarwanda Ko Bose Bareshya Imbere Y’Amategeko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2023 5:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yakiraga indahiro z’abakora mu nzego nkuru z’ubutabera harimo n’Umunyamabanga wungirije wa RIB, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko.

Yabanje gushimira abitabiriye uriya muhango, ababwira ko indahiro ubwayo ntacyo yaba imaze niba hadakurikijwe ibiyikubiyemo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ubutabera bureba Abanyarwanda bose ndetse ngo n’abakora mu butabera cyangwa ubugenzacyaha iryo hame rirabareba.

Yanavuze ko amateka y’Abanyarwanda yerekana ko iyo ubutabera budatanzwe neza, biteza ikibazo.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo abantu bakosa ndetse ayo makosa akavamo ibyaha, icy’ingenzi ngo ni ugukora uko abantu bashoboye bakirinda ibyaha.

Ati: ” Turi abantu twese turakosa ndetse hakaba ubwo biba ibyaha ariko tugomba kubigabanya. Twibuke ko twese ntawe uri hejuru y’amategeko.”

U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika bishimirwa gukurikiza amategeko, abantu bose bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Bimwe mu byaba bikunze gukuriramwa ni ruswa, gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no guhohotera abagore n’ibindi.

Uko bimeze muri iki gihe ni uko imibare igaragaza ko hari igabanuka ry’ibyaha runaka mu gihe hakiri bindi bizamuka.

 

TAGGED:featuredIbyahaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatuye Umujyi Wa Goma Bongeye Kumirikirwa N’Amashanyarazi
Next Article Rwanda: Ibigo 13 Bicukura Amabuye Y’Agaciro Byafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

You Might Also Like

Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?