Abagabo batatu basangiye inzoga bayisomyaho umwana w’imyaka itatu wari kwa Nyirakuru bose baza gupfa baguye mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi.
Uko ari bane bapfuye mu minsi ibiri kuko kuva Tariki 29, Ukuboza, 2025 saa sita za ku manywa ubwo uwitwa Kagaba Eric wari wenze iyo nzoga yapfaga.
Uwa kabiri bari basangiye inzoga na Kagaba nawe yapfuye saa kumi n’imwe z’umugoroba uwo munsi.
Uwa gatatu yapfuye bucyeye bw’aho mu gihe uwa kane ni ukuvuga umwana muto wari waje gusura Nyirakuru yapfuye azize ko abo bagabo bamusomeje ku nzoga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yemeje inkuru y’urupfu rw’aba bantu, abwira UMUSEKE ko Kagaba Eric wapfuye bwa mbere yari afite akabari ‘katazwi’ kenga inzoga zitujuje ubuziranenge,
Avuga ko yashakishwaga kugira ngo asobanure iby’izo nzoga.
Ati: “Amakuru y’urupfu rw’aba bantu twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tujyayo.”
Mandera avuga ko kugeza ubu nta myirondoro y’abapfuye bandi barabona usibye uwa Kagaba Eric.
N’ubwo havugwa ko iyo nzoga itari yujuje ubuziranenge, hari abaturage bavuze ko ‘bishokoka ko’ iyo nzoga yahumanyijwe n’abantu babikoze nkana.
Bavuga ko Kagaba Eric akimara gupfa, umuryango we wabanje kubiceceka wanga ko inzego zikurikirana ikibazo.
Hagati aho hari undi muntu bajyanye mu bitaro bya Remera Rukoma wasogongeye kuri iyo nzoga.
Amakuru yaje kumenyekana ni ay’amazina yabo bantu.
Ayo ni Hagenimana Terance yapfuye kuri uyu wa Kabiri, Ishimwe Cedrick w’Imyaka 22 y’amavuko na we wapfuye uwo munsi n’umwana w’imyaka itatu witwa Cyizere Aimé Bruno.
Hari gushakishwa abandi baba barasangiye iyo nzoga y’amayobera.


