Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Batatu Bagwiriwe N’Ikirombe Bavanywemo Bapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Batatu Bagwiriwe N’Ikirombe Bavanywemo Bapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2024 9:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo bari bamaze iminsi baragwiriwe n’ikirombe bakuwemo barapfuye.

Uwakuwemo mbere yaje kugwa kwa muganga akaba yaritwaga Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko.

Bamukuye mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana.

Bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko nabo bavanywemo bapfuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwiyambaza amaboko y’abaturage bikanga bitabaje imashini zikora aho bwabaga kugeza bugorobye.

Nibwo baje kubonwa bakurwamo ariko bapfuye.

Kuri uyu wa kabiri nibwo bakuwemo batakiri bazima.

Ati: “Imirambo yabo tuyohereje ku bitaro bya Remera Rukoma dutegereje ko RIB ikora iperereza.”

Babiri muri abo bakomokaga mu Murenge wa Rukoma, undi akaba yakomokaga mu Murenge wa Ruli ho muri Rulindo nk’uko Ubuyobozi bw’Umurenge bubivuga.

Ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ababukora mu buryo bwa gakondo buherutse guhagurutsa Inzego zitandukanye.

Zemeje ko zigiye gukaza ingamba zikambura abahebyi ibirombe 43 bitagira benebyo.

Bamwe mu bari mu nama icyo gihe bavugiraga mu matamatama ko iki kibazo cy’ubucukuzi butemewe kitazakemuka vuba kuko kirimo amaboko y’abanyembaraga.

TAGGED:featuredKamonyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamagabe: Beretswe Uko Umubu Ukura Kugeza Ushoboye Gutera Malaria
Next Article Amerika Yemeje Guhagarika TikTok 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?