Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Imibiri Irenga 900 Y’Abazize Jenoside Ntirashyingurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Imibiri Irenga 900 Y’Abazize Jenoside Ntirashyingurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2023 3:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, na IBUKA buvuga ko hari imibiri irenga 900 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu  mwaka wa 1994  itarashyingurwa.

Mu nama yabahuje bemeje ko iriya mibiri ishyingurwa mu nzibutso eshatu(3) iri muri kariya Karere.

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi  witwa Benedata Zacharie avuga ko hari imibiri 882 ishyinguye mu mva rusange ziri mu Murenge wa Kayumbu, uwa  Kayenzi, uwa Nyamiyaga n’indi iri mu Murenge wa Musambira.

Benedata avuga ko bifuza ko ijyanwa mu nzibutso z’Akarere.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko hari indi mibiri 30 yabonetse muri iyi minsi, harimo n’indi ishyinguye ku masambu y’abaturage.

Ati: “Twaganirije abafite ababo bashyinguye muri izo mva rusange, tubasaba ko batwemerera igashyingurwa mu nzibutso z’Akarere.”

Perezida wa IBUKA muri Kamonyi avuga ko hari bamwe batarabyakira ngo bemere ko iriya mibiri ishyingurwa ku rwibutso.

Kuri bo, ngo  kwimura iyo mibiri ni ugusibanganya amateka  ya Jenoside yahabereye mu gihe abandi bagifite ihungabana.

Ku rundi ruhande, hari bamwe bumvise akamaro ko gushyingura mu rwibutso n’ubwo hari abandi batarabyumva.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu isaba ko ahantu hose bahereye Jenoside hagomba gushyirwa ibimenyetso bibigaragaza.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi witwa Uwiringira Marie Josée avuga ko kwimurira iyo mibiri mu nzibutso bitagombye gutera impungenge abarokotse Jenoside.

Abayobozi mu Karere ka Kamonyi baganira n’aba IBUKA kuri iki kibazo.

Avuga ko inzibutso eshatu ziri mu Karere ka Kamonyi zujuje ibisabwa biteganywa n’amabwiriza ya MINUBUMWE.

Uwiringira ati: “ Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga, hari bamwe mu baturage bahise bashyingura ababo mu  mva rusange, abandi bakabashyingura iwabo mu ngo.”

Avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo imiryango igifite ababo bashyinguye mu mva, bemere ko iyo mibiri yimurwa.

Inzibutso ziba muri Kamonyi ni urw’ahitwa mu Kibuza,  urwo mu Murenge wa Gacurabwenge, urwibutso rwa Mugina n’urwibutso rwa Jenoside ruherereye i Bunyonga mu Murenge wa Karama.

TAGGED:featuredIBUKAInamaJenosideKamonyiUrwibutso
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyaga Ugiye Kubyazwa Imbaraga Zitwara Ubwato Bwo Mu Nyanja
Next Article Musanze: Inzu 228 Zasenywe N’Imvura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?