Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Umukecuru Wari Uherutse Kugurisha Ikimasa Yishwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Umukecuru Wari Uherutse Kugurisha Ikimasa Yishwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 October 2023 2:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

N’ubwo bitaremezwa ko ari cyo yazize, ariko umukecuru witwa Rosalia Mukarosi wari uherutse kugurisha ikimasa yishwe n’abantu bikekwa ko bari baje kumusahura amafaranga y’ikimasa yari amaze iminsi agurishije.

Yari atuye mu Mudugudu wa Rukoma, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko amakuru bahawe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma witwa Mandela Innocent yababwiye ko uriya mukecuru yibanaga kandi ngo nta mwana yigeze abyara.

Iby’urupfu rw’uyu mukecuru w’imyaka 69 byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 19, Ukwakira, 2023.

Gitifu Mandela avuga ko bakimara kumenya ayo makuru  bihutiye kujyayo, bahageze busanga abo bagizi ba nabi bamwishe bahita banduruka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubuyobozi bw’ibanze bwakoranye inama n’abaturage bo mu Mudugudu uriya mukecuru yari atuye mo barabahumuriza.

Amakuru avuga ko muri uyu Murenge kandi hari abagizi ba nabi bitemye umu DASSO witwa François Ndayizeye bamukomeretsa ikiganza bashaka kumwambura Telefoni.

Mu byumweru 2 bishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude ari kumwe  n’inzego z’umutekano basuye abatuye uyu murenge, bababwira ko bagiye guhangana n’abiyita Abahebyi bitwaza intwaro gakondo n’amabuye bagatera Inzego zishinzwe Umutekano amabuye.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ACP Twizere yaburiye abo Bahebyi ko bazahura n’akaga niba bataretse iyo myitwarire y’ubwicamategeko.

TAGGED:featuredGitifuKamonyiUmukecuruUmurenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa Buhise Butera Taiwan Amerika Yafasha Nde Ikareka Nde?
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Nyafurika Kita Ku Mboga N’Imbuto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Harakurikiraho Iki Nyuma Y’Ifatwa Rya Uvira?

M23 Yemeza Ko Yinjiye Muri Uvira, Guverineri Akabihakana

Abazitabira Igitaramo Cya Alexis Dusabe Bazagura Tike Kuri Airtel Money 

Mozambique: Perezida W’Inteko Kazarwa Yasuye Isoko Ryubatswe Mu Mwaka Wa 1900

Bugesera: Abaturage Bugarijwe N’Inzara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abanyamahanga Benshi Bafungiwe Mu Rwanda Ni Abo Muri EAC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyanza: Polisi Irashakisha Umugabo Ukekwaho Kwica Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Abaturage Bategetswe Kuguma Mu Rugo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?