Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: ‘Uwitwazaga ko ari umukire’ agahohotera abaturage yafatanywe n’abandi bane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: ‘Uwitwazaga ko ari umukire’ agahohotera abaturage yafatanywe n’abandi bane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2020 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Rwakayiro bivugwa ko yitwazaga ko ari umukire agahohotera abaturage harimo no kubatema. Nyuma y’igihe gito abandi bantu bane barafashwe bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mubyo Rwakayiro akurikiranyweho.

Rwakayiro n’abandi bagabo bane basanzwe batuye mu murenge wa Rukoma, mu Kagari ka Gishyeshye muri Kamonyi.

Kugira ngo Polisi itangire gukurikirana uriya mugabo n’abo bafatanyije byaturutse ku butumwa yahawe n’umuturage ku rukuta rwayo rwa Twitter avuga ko uriya ‘Rwakayiro ahohotera abaturage kubera ko ari umukire.’

Taarifa yamenye ko Rwakayiro asanzwe ari umucuruzi ufite boutique muri Gishyeshye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bivugwa ko taliki 26, Ugushyingo, 2020 Rwakayiro yari yatemye umuturage witwa Emmanuel Ndagijimana mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Théobald Kanamugire avuga ko nyuma yo gufata Rutabayiro, Polisi yakomeje iperereza iza gusanga hari  itsinda ririmo abasore bane bakorana na Rwakayiro mu guhohotera abaturage.

Taliki 04, Ukuboza, 2020 nibwo Polisi yabafashe kugira ngo ibakoreho iperereza kuri ubwo bufatanyacyaha.

Polisi ivuga ko bariya basore bitegaga abaturage bakabakangisha imbwa n’imihoro bakabacuza utwabo.

Umuvugizi wa Polsi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo SP Kanamugire yagize ati: “Rwakayiro amaze gufatwa twakomeje iperereza tugendeye ku makuru y’abaturage, dusanga yari afite itsinda ririmo bariya basore bane twafashe. Bategaga abaturage bakabambura ibyo bafite bifashishije imbwa n’imihoro.”

- Advertisement -

SP Kanamugire avuga ko bariya basore bakoreraga urugomo abaturage harimo no kubatemesha imihoro.

Uru rugomo ngo barukoreraga mu Midugudu ya Gahungeri, Nyamabuye na Murambi yose yo mu Kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma.

SP Kanamugire avuga ko bariya basore bane bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ugushyingo, Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21 na Tuyishimire Jean de Dieu  w’imyaka 21 bari bakubise banakomeretsa  mu mutwe umuturage witwa Muragijimana Eric bakoresheje imihoro.

Uru rugomo bivugwa ko barukoreraga abaturage baturutse mu yindi midugudu.

Polisi ivuga ko  Rwakayiro yamaze gushyikirizwa ubutabera arimo kuburanishwa n’aho abaherutse gufatwa bo bakaba baragejejwe mu bugenzacyaha ngo butangire bubakurikirane.

Rwakayiro ni umuturage wo mu Kagari ka Gashyeshye mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 121 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

TAGGED:featuredKamonyiKanamugirePolisiRukomaRwandaUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID-19 iracyari inzitizi ku bucuruzi buhuza abantu benshi- Rwiyemezamirimo Mutoni
Next Article Kicukiro: Abaganga bo mu bitaro bya Masaka barwanye umwe arakomereka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?