Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: ‘Uwitwazaga ko ari umukire’ agahohotera abaturage yafatanywe n’abandi bane
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: ‘Uwitwazaga ko ari umukire’ agahohotera abaturage yafatanywe n’abandi bane

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 December 2020 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Rwakayiro bivugwa ko yitwazaga ko ari umukire agahohotera abaturage harimo no kubatema. Nyuma y’igihe gito abandi bantu bane barafashwe bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mubyo Rwakayiro akurikiranyweho.

Rwakayiro n’abandi bagabo bane basanzwe batuye mu murenge wa Rukoma, mu Kagari ka Gishyeshye muri Kamonyi.

Kugira ngo Polisi itangire gukurikirana uriya mugabo n’abo bafatanyije byaturutse ku butumwa yahawe n’umuturage ku rukuta rwayo rwa Twitter avuga ko uriya ‘Rwakayiro ahohotera abaturage kubera ko ari umukire.’

Taarifa yamenye ko Rwakayiro asanzwe ari umucuruzi ufite boutique muri Gishyeshye.

Bivugwa ko taliki 26, Ugushyingo, 2020 Rwakayiro yari yatemye umuturage witwa Emmanuel Ndagijimana mu mutwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Théobald Kanamugire avuga ko nyuma yo gufata Rutabayiro, Polisi yakomeje iperereza iza gusanga hari  itsinda ririmo abasore bane bakorana na Rwakayiro mu guhohotera abaturage.

Taliki 04, Ukuboza, 2020 nibwo Polisi yabafashe kugira ngo ibakoreho iperereza kuri ubwo bufatanyacyaha.

Polisi ivuga ko bariya basore bitegaga abaturage bakabakangisha imbwa n’imihoro bakabacuza utwabo.

Umuvugizi wa Polsi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo SP Kanamugire yagize ati: “Rwakayiro amaze gufatwa twakomeje iperereza tugendeye ku makuru y’abaturage, dusanga yari afite itsinda ririmo bariya basore bane twafashe. Bategaga abaturage bakabambura ibyo bafite bifashishije imbwa n’imihoro.”

SP Kanamugire avuga ko bariya basore bakoreraga urugomo abaturage harimo no kubatemesha imihoro.

Uru rugomo ngo barukoreraga mu Midugudu ya Gahungeri, Nyamabuye na Murambi yose yo mu Kagari ka Gishyeshye mu Murenge wa Rukoma.

SP Kanamugire avuga ko bariya basore bane bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ugushyingo, Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21 na Tuyishimire Jean de Dieu  w’imyaka 21 bari bakubise banakomeretsa  mu mutwe umuturage witwa Muragijimana Eric bakoresheje imihoro.

Uru rugomo bivugwa ko barukoreraga abaturage baturutse mu yindi midugudu.

Polisi ivuga ko  Rwakayiro yamaze gushyikirizwa ubutabera arimo kuburanishwa n’aho abaherutse gufatwa bo bakaba baragejejwe mu bugenzacyaha ngo butangire bubakurikirane.

Rwakayiro ni umuturage wo mu Kagari ka Gashyeshye mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 121 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

TAGGED:featuredKamonyiKanamugirePolisiRukomaRwandaUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COVID-19 iracyari inzitizi ku bucuruzi buhuza abantu benshi- Rwiyemezamirimo Mutoni
Next Article Kicukiro: Abaganga bo mu bitaro bya Masaka barwanye umwe arakomereka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?