Mu Kagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba Mu Karere ka Kamonyi hari umugabo witwa Nsabimana Didace wiyahuye nyuma yo kwica umugore we. Yanditse ibaruwa isobanura impamvu z’ibyo yakoze n’uko abana babo bazagabana imitungo.
Umugore we yitwaga Brigitte Uwingabire akaba yari afite imyaka 46 y’amavuko n’aho uriya mugabo yari afite imyaka 48 y’amavuko.
Nsabimana yicishije umugore we ifuni arangije yandika mu ikayi nini icyabimuteye hanyuma nawe ariyahura.
Umunyamakuru wa UMUSEKE muri Kamonyi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba witwa Samuel Majyambere yabahamirije iby’ariya makuru kandi ngo byabaye Taliki 28, Kanama, 2022 mu masaha y’ijoro.
Hari amakuru avuga ko hari umugabo ukora kuri SACCO wajyaga konera urugo rwa Didace, aza kubimenya bituma afata uriya mwanzuro.
Ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa uriya mugabo yasize yanditse.
Ikindi ni uko Nsabimana yasize yanditse n’uburyo abana babo bazasaranganya imitungo ndetse n’uko bazabashyingura[we n’umugore we].
Gitifu Majyambere ati: “Yandikiye[Nsabimana] Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko bikirangiza kuba, Ubugenzacyaha bwahageze buhita butangira iperereza.
Ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) ni ukuvuga abahungu batatu n’umukobwa.
Imirambo yabo yabanje kujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe, bashyingurwa kuri uyu wa Mbere Taliki 29, Kanama, 2022.