Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kamonyi: Yishe Umugore We Nyuma Yandika Asobanura Impamvu…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kamonyi: Yishe Umugore We Nyuma Yandika Asobanura Impamvu…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 August 2022 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba Mu Karere ka Kamonyi hari umugabo witwa Nsabimana Didace wiyahuye nyuma yo kwica umugore we. Yanditse ibaruwa isobanura impamvu z’ibyo yakoze n’uko abana babo bazagabana imitungo.

Umugore we yitwaga Brigitte Uwingabire akaba yari afite imyaka 46 y’amavuko n’aho uriya mugabo yari afite imyaka 48 y’amavuko.

Nsabimana yicishije umugore we ifuni arangije yandika mu ikayi nini icyabimuteye hanyuma nawe ariyahura.

Umunyamakuru wa UMUSEKE  muri Kamonyi avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba witwa Samuel Majyambere yabahamirije iby’ariya makuru kandi ngo byabaye Taliki 28, Kanama, 2022 mu masaha y’ijoro.

Hari amakuru avuga ko hari umugabo ukora kuri SACCO wajyaga konera urugo rwa Didace, aza kubimenya bituma afata uriya mwanzuro.

Ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa uriya mugabo yasize yanditse.

Ikindi ni uko Nsabimana yasize yanditse n’uburyo abana babo bazasaranganya imitungo ndetse n’uko bazabashyingura[we n’umugore we].

Gitifu Majyambere  ati: “Yandikiye[Nsabimana] Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko bikirangiza kuba, Ubugenzacyaha bwahageze buhita butangira iperereza.

Ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) ni ukuvuga abahungu batatu n’umukobwa.

Imirambo yabo yabanje kujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe, bashyingurwa kuri uyu wa Mbere Taliki 29, Kanama, 2022.

TAGGED:GitifuIfuniKamonyiUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Abana Basaba Ababyeyi Ibyo Bashaka Ntibabibahe, Nabyo Ni Ihohoterwa
Next Article Polisi Yishe Abaturage 18
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu Rwanda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?