Urukiko rwanzuye ko umuraperi Kanye West azajya aha uwahoze ari umugore we bafitanye abana bane indezo ya $200,000 buri kwezi. Ni Miliyoni Frw 200 buri kwezi!
Kim Kardashian yatanze ikirego cy’ubusabe bwo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we mu mwaka wa 2021.
Bari bamaze imyaka umunani bashakanye ariko baza gushwana ndetse baka gatanya mu nkiko.
Kim yarababaye k’uburyo yasabye urukiko ko n’izina West yari yarongeye muye naryo rivanwaho.
Icyemezo gitegeka Kanye kujya yishyura ariya mafaranga kije kumusonga kubera ko n’ubundi muri iki gihe ubukungu bwe butifashe neza.
Byatewe n’amagambo yavugiye kuri Twitter arakaza abahoze ari abafatanyabikorwa be bahagarika imikoranire y’ubucuruzi.
Uw’ingenzi muri bo ni ikigo Adidas cy’Abadage cyahagaritse imikoranire yatumye Kanye West ahita ava ku rutonde rw’abatuye isi batunze Miliyari $.
Kuri Twitter, Kanye West yanditseho ko Abayahudi ari bo bigaruriye urwego rw’umuziki na Siporo muri Amerika n’ahandi bituma ubukungu bwinshi babwikubira.
Byarakaje benshi bituma bahagarika imikoranire yabo na Kanye.
Ku byerekeye umwanzuro w’uko Kanye azajya aha Kim indezo y’ariya $ 200, urukiko rwanzuye ko hatarimo ay’ibibazo byihariye bireba abana babo bane kuko ngo ibi byo bashobora kuzajya babyanzura ‘nyuma yo kubyemeranyaho bombi.’
Ibyo bibazo birabana n’umutekano w’abana, amashuri n’ibindi.
Urukiko rwanzuye ko kuba Kim azajya ahabwa ariya mafaranga bishingiye ahanini ku ngingo y’uko ari we uzajya umarana igihe kinini n’abana, akabitaho.
Ibi byamamare byatandukanye bifitanye abana bane ari bo: North w’imyaka icyenda, Saint w’imyaka itandatu, Chicago w’imyaka ine na Psalm w’imyaka itatu.
Tubibutse ko mu mwaka wa 2020 Kanye West yiyamamarije kuba Perezida w’Amerika ariko ntibyamuhira kuko yatowe n’abantu 70,000 GUSA.
Arateganya kuzongera kwiyamamariza uriya mwanya mu mwaka wa 2024.