Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kardinali Kambanda Yakebuye Abashakanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Kardinali Kambanda Yakebuye Abashakanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2024 7:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Arkipesikopi Antoine Cardinal Kambanda yasabye abashakanye kubaha Imana kuko  umuntu wubaha Imana yubaka urugo rutekanye.

Yabwiye abitabiriye igitambo cya Misa yaraye atambye ati: “Ingo nyinshi muri iki gihe usanga abazigize babayeho ukubiri. Ugasanga buri wese umushahara ahembwa yawugize uwe gusa.”

Avuga ko imibanire y’abagize ingo muri iki gihe iteye ikibazo kandi iganisha ahantu habi.

Yunzemo ko muri uko kwigenga ku mushahara, usanga buri wese hagati y’umugabo n’umugore agira afite icyumweru cye cyo guhaha (…) ku buryo abana aribo bigiraho ingaruka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kambanda avuga ko abashakanye bagombye kubahana, buri wese akumva mugenzi we kandi bakaba abantu bubaha Imana kuko ari byo bituma bubaka urugo rutekanye, rukomeye ndetse ruteye imbere.

Sosiyete sivile nyarwanda ivuga ko hari impamvu eshatu nkuru zitera ubushyamirane mu miryango y’Abanyarwanda.

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku burenganzira bw’umwana, Evariste Murwanashyaka yigeze kubwira Taarifa ko hari abantu bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarangiza ibihano byabo bagasubizwa muri sosiyete ariko bagifite ubugome.

Abo ngo nibo bashobora gutema umuntu cyangwa abantu benshi kandi bakabikora nta ngingimira bafite ku mutima.

Evariste Murwanashyaka

Indi mpamvu ishobora gutera abantu kwica abo bashakanye cyangwa abo babyaye ni amakimbirane mu miryango atarakemuwe kare, agakura.

- Advertisement -

Kuri we, ayo makimbirane akenshi aba ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Yagize ati: “Icya kabiri hari amakimbirane mu miryango ari kwiyongera ashingiye ku mitungo cyangwa ku bindi bibazo; agatuma umwe avutsa undi ubuzima”.

Hejuru y’ibi, Evariste Murwanashyaka avuga ko hari n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe(ku bipimo bitandukanye) cyagaragaye mu Banyarwanda muri rusange.

Ashingiye ku mibare yigeze gutangazwa n’Ikigo kivura indwara zo mu mutwe cyo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo kitwa CARAES Ndera, Murwanashyaka asanga iyi nayo yaba impamvu ikomeye itera ubwicanyi n’ubuhemu mu muryango nyarwanda.

Hashize amezi umunani ubuyobozi bw’Ikigo butangaje ko 70% by’abarwaye mu mutwe mu Rwanda ari urubyiruko.

Abari hagati y’imyaka 20-39 bafite icyo kibazo bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 bafite ubu burwayi ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19  bangana na 20%.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize (2021/2022), ibitaro by’i Ndera byakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.

Antoine Cardinal Kambanda asaba ko mu bworoherane bushingiye ku ndangagaciro za Gikirisitu, abashakanye bagombye kujya boroherana, bakababarirana, bakaganira, bakubaka ingo zitekanye kandi ziteje imbere.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuriza

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yigeze kubwira itangazamakuru ko hari gutegurwa itegeko rishya ku Umuryango n’Abantu, rikazaza zisobanura kandi rigena ibyo abagize imiryango bagomba gukurikiza, buri wese mu nshingano ze kandi mu nyungu z’umuryango wose.

TAGGED:AbakirisituCardinalfeaturedKambandaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umufaransakazi Ufite Ubwenegihugu Bw’u Rwanda Yahawe Kuyobora Trace Rwanda
Next Article Polisi Y’u Rwanda Yakoze Neza Mu Marushanwa Mpuzamahanga Y’Abapolisi Kabuhariwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?