Karongi: Yaje Yitwaje Frw 100,000 Byo Guhamo Abapolisi Ruswa

Umugabo w’imyaka 32 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akurikiranyweho guha ruswa abapolisi bakoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. Bivugwa ko yayitanze kugira ngo areba ko bamwemerera ko yatsinze kiriya kizamini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uwo Polisi yafashe yari agiye guha abapolisi ruswa ya Frw 100,000.

Yashakaga ko bamwemerera kubona  uruhushya rwo ku rwego rwa C.

Yaje ayafite mu mufuka

Yafatiwe  ahakorerwaga ikizamini mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

- Advertisement -

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwafashwe yafashwe ubwo yari amaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka (Circulation) agahitamo gushaka gutanga ruswa.

Ati: “…Yabanje gukora ikizamini cyo gusubira inyuma (cones) aragitsinda. Hagombaga gukurikiraho ikizamini cyo kuzenguruka, yinjira mu modoka ari kumwe n’abapolisi babiri bagombaga kukimukoresha yagitsinda kikamuhesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga icyiciro (C), ariko yaje gutsindwa  ahita abwira abapolisi ko afite amafaranga ibihumbi 100 yo kubaha ngo bamufashe atsinde nibwo yayakuraga mu mufuka ayabahaye bahita bamufata.”

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko uriya mugabo yari yaje amafaranga ayafite, azinze  neza hakoreshejwe akantu ka pulasitiki bita fimbo.

Umwe mu babonye uko byagenze yatubwiye ko uriya mugabo yabwiye ko bakiriye ariya mafaranga, bakamufasha ‘ntacyo byaba bitwaye.’

Aho kubimufashamo bahise bamwambika amapingu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi agira abantu inama yo kujya bakora ibintu biciye mu mujyo, bakirinda kwaka cyangwa kwakira ruswa kuko bihanwa n’amategeko.

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Ngo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda wujuje ibisabwa bityo rero  abashaka gukora ibizamini bagomba kugana aho bigishiriza gutwara ibinyabiziga bakiga neza, bagakora ibizamini byateganyijwe kandi bakemera ibisubizo bahawe.

Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa  ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa  wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose, aba akoze icyaha.

Iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva k’umyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu  y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version