Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Ushinzwe Ubworozi Yafunzwe Akekwaho Kunyereza Intanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kayonza: Ushinzwe Ubworozi Yafunzwe Akekwaho Kunyereza Intanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2024 12:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Kayonza  yatawe muri yombi akekwaho kunyereza intanga zari zigenewe guterwa inka. Uyu mugore akekwaho kandi uruhare mu kunyereza  imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zo muri gahunda ya Girinka.

RIB ivuga ko mu gukora ibyo byaha akurikiranweho, yifashishije inyandiko mpimbano, akora urutonde rw’abantu rugaragaza ko hari abakiriye imiti n’ibikoresho bigenewe kuvura amatungo, kandi mu by’ukuri batarigeze babyakira.

Taliki 03, Mutarama, 2024, nibwo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri RIB Station ya Remera, aho arimo gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubugenzacyaha buburira abantu kwirinda ibyaha nka biriya byo kunyereza umutungo kandi bukavuga butazabura kugenza ababikora bagashyikirizwa ubutabera.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ibyaha bihungabanya ubukungu bw’u Rwanda.

Mu byaha uwo mukozi akurikiranweho birimo icyo kunyereza umutungo, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uwo mukozi kandi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, aho uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni eshatu ariko atarenze Miliyoni eshanu, nk’uko bikubiye mu ngingo ya 12 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rijyanye no kurwanya ruswa.

Anakurikiranyweho kandi icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenga imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya Miliyoni ebyiri y’u Rwanda ariko atarenze Miliyoni eshatu y’u Rwanda cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, nk’uko biteganywa mu Ngingo ya 276 y’Itegeko N° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

TAGGED:featuredGirinkaIntangaKayonzaKunyerezaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Ingabo Za SADC Zizayoborwa N’Umunya Afurika Y’Epfo
Next Article Kenya: Umunyarwandakazi Ukekwaho Kugambana Ngo Yice Umusuwisi Yarekuwe By’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?