Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kayonza: Uwishe Umugore N’Abana Be Yarafashwe Ariko Ntavuga Icyabimuteye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kayonza: Uwishe Umugore N’Abana Be Yarafashwe Ariko Ntavuga Icyabimuteye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2023 6:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umugabo wo mu Karere ka Kayonza ukekwaho kwica umugore we n’abana batatu yafashwe ariko ngo yararuciye ararumira ntiyavuga icyamuteye gukora ayo mahano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye itangazamakuru ko ukekwaho kiriya cyaha yitwa Théogène Musonera akaba afite imyaka 40 y’amavuko.

Taliki 23, Kamena, 2023 nibwo yafashwe nyuma y’iminsi yari amaze yihisha.

Dr Murangira avuga ko uwafashwe ataratangaza icyamuteye kwihekura akica n’uwo bashakanye.

Dr. Thierry B.Murangira

Ubugenzacyaha bushimira abaturage babuhaye amakuru yatumye uriya mugabo afatwa.

Musonera yicishe umuhoro abana be batatu( abahungu babiri n’umukobwa umwe) ndetse n’umugore we.

Byabaye kuwa Gatatu taliki 14, Kamena, 2023 mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 15, Kamena, 2023.

Byabereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Gitara, Umurenge wa Kabare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Umuryango wabo ngo wahoragamo amakimbirane y’urudaca.

Umugabo yamaze kwica abe ahita atoroka, aza gufatirwa muri Kayonza n’ubundi.

Indi nkuru wasoma bifitanye isano:

Icyo Sosiyete Sivile Ivuga Ku Bwicanyi Buri Mu Muryango Nyarwanda

TAGGED:AbanafeaturedKayonzaMurangiraUmugaboUmugoreUmuhoro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi W’Abarwanyi Ba Wagner Bari Bahindukiranye Putin YAHUNZE
Next Article Nyabihu: Hari Kuvuka Ikiyaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?