Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kent Main Yegukanye Agace Ka Kane Ka Tour du Rwanda 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Kent Main Yegukanye Agace Ka Kane Ka Tour du Rwanda 2022

admin
Last updated: 23 February 2022 1:06 pm
admin
Share
SHARE

Kent Main ukinira ikipe y’amagare ya Protouch yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda, aho abakinnyi bahagurukiye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali basoreza i Gicumbi mu ntera ya 124.3 Km.

Uyu musore ukomoka muri Afurika y’Epfo yageze i Gicumbi ari ku mwanya wa mbere akoresheje 3h17’30”, akurikirwa na Budiak Anatolii ukomoka muri Ukraine ukinira Terengganu Polygon Cycling wakoresheje 3h17’42”.

Ku mwanya wa gatatu haje Umufaransa Alan Boileau ukinira B&B Hotels wakoresheje 3h17’43”, ku mwanya wa kane haza Eyob Metkel ukomoka muri Eritrea na we ukinira Terengganu Polygon umenyerewe uriiri rushanwa, banganya ibihe.

Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric wasoje ku mwanya wa gatanu, na we wakoresheje 3h17’43”.

Ni ubwa gatatu iri siganwa ryerekeje i Gicumbi, aho mu 2010 ryegukanwe na Daniel Teklehaimanot naho mu 2021 ryegukanwa na Alan Boileau.

Kugeza ubu ku rutonde rusange Umufaransa Laurance Axel wa B&B Hotels ni we uza ku mwanya wa mbere muri Tour du Rwanda 2022 kuko amaze gukoresha 10h45’07”. Akurikirwa na Madrazo Ruiz Angel ukomoka muri Espagne ukinira Burgos – BH, asigwa n’uwa mbere amasegonda 10.

Umunyarwanda uza hafi ni Muhoza Eric uza ku mwanya wa 13, umukinnyi wa mbere amurusha umunota 1’46”.

Ku rutonde rusange, Kent Main wegukanye agace ka kane aza ku mwanya wa 10, arushwa n’uwa mbere umunota 1’37”.

TAGGED:featuredKent MainTour du Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amb Valentine Rugwabiza Yasezeye Ku Muyobozi Wa UN
Next Article Papa Francis Afite Intimba Ku Mutima…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?